Siporo

Ibaruwa ifunguye Michael Sarpong yageneye abafana ba Rayon Sports

Ibaruwa ifunguye Michael Sarpong yageneye abafana ba Rayon Sports

Nyuma yo gutandukana n’ikipe ya Rayon Sports agasinyira Yanga yo mu gihugu cya Tanzania, rutahizamu Michael Sarpong yashimiye iyi kipe ibyo yamukoreye byose cyane ko aho ageze ari yo abikesha.

Muri Mata 2020 ni bwo Rayon Sports yatangaje ko yirukanye Michael Sarpong bitewe n’imyatwarire itarashimishije ubuyobozi, ni mu gihe yabaruaga amezi make ngo asoze amasezerano ye y’imyaka 2 yari yasinyiye iyi kipe.

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize tariki ya 21 Kanama 2020, Sarpong ni bwo yahagurtse mu Rwanda yerekeza muri Tanzania aho yahise asinyira Young Africans amasezerano y’imyaka 2.

Yashimiye Rayon Sports avuga ko azahora ayibuka

Uyu rutahizamu nyuma yo gusinyira Yanga, akaba yanditse ibaruwa ashimira Rayon Sports uburyo yabanye na yo mu myaka 2 yayimazemo.

Yagize ati“imyaka 2 namaze nkinira Rayon Sports, yahinduye umwuga wanjye w’umupira w’amaguru. Nzahorana ideni kuri perezida w’ikipe, abatoza n’abo bafatanya ndetse n’abafana.”

“Ndashimira abafana ba Rayon Sports uburyo banyakiriyemo n’uburyo bazaga ari benshi kuri buri mukino kugeza dutwaye ugkombe cya shampiyona.”

“Hari ibyagiye bivugwa, byatumye ngaragaza icyo nshoboye ndetse mba n’umukinnyi ukomeye mu ikipe. Nzakumbura abakinnyi bagenzi banjye ndetse n’ubuyobozi bwa Rayon Sports. Byari iby’icyubahiro buri mwanya nambaye umwambaro wa Rayon Sports nyikinira, nzahora byibuka kandi mbiha agaciro.”

Yasoje agira ati“ngiye numva numva ndi mu bicu kuko twatsinze kandi nakoze ibyo nari nshoboye igihe namaze mu ikipe.”

Umwaka we wa mbere yafashije Rayon Sports kwegukana igikombe cya shampiyona

Michael Sarpong ukomoka muri Ghana, yinjiye muri Rayon Sports muri 2018 ayikinira imyaka 2, akaba yarayifashije kwegukana igikombe cya shampiyona mu mwaka we wa mbere wa 2018-2019.

Ibaruwa yageneye abafana
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top