Siporo

Ibihangange 10 muri Kigali gutoranya abakapiteni 8 bazayobora amakipe mu gikombe cy’Isi mu Rwanda (AMAFOTO)

Ibihangange 10 muri Kigali gutoranya abakapiteni 8 bazayobora amakipe mu gikombe cy’Isi mu Rwanda (AMAFOTO)

Muri Gicurasi 2024, abakinnyi bakanyujijeho muri ruhago baturutse ku migabane itandukanye bazaba bari mu Rwanda ahazabera Igikombe cy’Isi [Veteran Clubs World Championship-VCWC].

Ni igikombe kizakinwa n’amakipe 8 kizahuza abahoze bakina ruhago aho hasigaye iminsi 420 batangire kwesuranira i Kigali.

Uko abakinnyi bazatoranywa ntabwo buri umwe azakinira ikipe y’igihugu cye, bazivanga ubundi abakapiteni batoranye abakinnyi batitaye ku bihugu bavukamo.

Ku wa Gatanu w’iki Cyumweru ni bwo hazaba umuhango wo kwerekana aba bakapiteni kumugaragaro bazaba bayoboye bagenzi ba bo.

Abakinnyi 10 bahoze bakanyuzaho muri ruhago ku wa Gatanu bazaba bari mu Rwanda gutoranya abakapiteni bazayobora amakipe.

Ahaboze bakanyuzaho muri ruhago 10 bazitabira umuhango wo gutoranya abakapiteni

Umunyakanadakazi, Charmaine Elizabeth Hooper w’imyaka 55 wakiniye amakipe atandukanye nka FK Donn, Lazio, Chicago Carbas, Atlanta Beat n’andi menshi azaba ahari.

Undi ni umugabo w’umunya-Misiri, Wael Kamel Gomaa El Hawty w’imyaka 47 yakiniye amakipe nka Ghazl El Mahalla na Al Ahly z’iwabo mu Misiri. Yakiniye ikipe y’igihugu ya Misiri kuva 2001 kugeza 2013.

Rutahizamu wakiniye ikipe y’igihugu ya Nigeria kuva 1996-2006 aho mu mikino 74 yayitsindiye ibitego 14, Jay Jay Okocha wakiniye amakipe arimo Fenerbache na Paris Saint Germain na we ari mu Rwanda.

Undi uzaba uhabaye ni Maicon Douglas Sisenando, wahoze ari myugariro wa Brazil wakiniye amakipe nka Monaco, Inter Milan, Manchester City...

Patrick M’Boma wahoze ari rutahizamu wa Cameroun wayikiniye imikino 57 akayitsindira ibitego 33, akinira amakipe arimo PSG, Cagliari, Parma n’andi na we azaba ari muri uyu muhango.

Khalilou Fadiga umunya-Senegal wakinaga nka rutahizamu mu makipe nka Gent, Auxerre, Club Brugge. Senegal yayikiniye imikino 37 ayitsindira ibitego 4.

Robert Emmanuel Pires wamamaye muri Arsenal, Aston Villa, Villareal, Marseille akaba yaratakiraga n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa kuva 1996-2004 mu mikino 79 yatsinzemo ibitego 14.

Anthony Baffoe, umunya-Ghana wakanyujijeho mu makipe nka Metz na Nice na we azaba ari mu Rwanda.

Undi munyabigwi witezwe muri uyu muhango ni umunya-Espagne wakinaga mu kibuga hagati muri Barcelona, Valencia ndetse na Lazio ari we Gaizka Mendieta.

Umunyabigwi wa 10 ni Geremi Njitap, umunya-Cameroun wahoze akinira amakipe akomeye nka Chelsea, Newscastle na Real Madrid.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top