Siporo

Ibintu 5 bitangaje utari uzi kuri Neymar Jr

  Ibintu 5 bitangaje utari uzi kuri Neymar Jr

Rutahizamu ukomoka muri Brazil ukinira ikipe ya Paris Saint Germain mu Bufarnsa, Neymar Jr akaba akunzwe na benshi bitewe n’ubumennyi afite ku mupira, tugiye kureba ibintu 5 abantu benshi batari bazi kuri we.

Uyu rutahuzamu w’imyaka 22, yatangiriye gukina mu ikipe ya Santos muri Brazil hari mbere y’uko muri 2013 agurishwa muri FC Barcelona ku mayero miliyoni 88.20, yahakinnye imyaka 4 ahita yerekeza muri PSG akinira uyu munsi.

Yatsinze ibitego 100 ku myaka 20

Neymar ni umukinnyi wagarageje impano akiri muto, ubwo yari afite imya 17 nibwo yazamuwe mu ikipe nkuru ya Santos, muri 2011 aifte imyaka 19 ayifasha kwegukana igikombe cya Copa Libertadores yaherukaga muri mu 1963. Tariki ya 5 Gashyantare 2012 ku munsi yujujeho imyaka 20 ni nabwo yatsinze igitego cye cy’100, icyo gihe bakinaga na Palmeiras.

West Ham niyo yifuje Neymar mbere

Ubwo yarimo azamuka neza, muri 2010 ubwo yari afite imyaka 18, ikipe ya West Ham yo mu Bwongereza niyo yifuje uyu mukinnyi kuba yamusinyisha itanga miliyoni 15 z’amayero nk’uko umuyobozi w’iyi kipe, Pedro Luiz Nunes yabitangarije Daily Monitor ariko ntibayemera kuko atageraga ku mafaranga yagombaga kwishyurwa nk’uko amasezerano ye yabivugaga (release clause). Nyuma banze n’amafaranga ya Manchester City na Chelsea zamwifuzaga ahubwo 2013 ahita yerekeza muri FC Barcelona muri 2013.

Umukinnyi wa mbere watsinze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League na Copa Libertadores kandi ikipe ye ikegukana igikombe

Ubwo ikipe ya Santos yegukanaga igikombe gihuza amakipe yabaye aya mbere muri Amerika y’Epfo kizwi nka ‘ Copa Libertadores’ muri 2011, Neymar yatsinze igitego muri 2-1 batsinze Club Atletico Penarol yo muri Urguay, akaba, yaraje no kuba umukinnyi w’iri rushanwa (MVP).

Nyuma y’imyaka 4 yaje kwegukana igikombe cya UEFA Champions League ari kumwe na FC Barcelona batsinze Juventus 3-1 harimo icye, Suarez na Ivan Rakitic, bihita bimugira umukinnyi wa mbere utsinze ku mikino ya nyuma y’aya marushanwa kandi ikipe ye ikegukana igikombe.

Neymar ni we watsinze igitego cyihuse mu mateka y’imikino Olempike

Neymar wari mu bakinnyi batatu ba Brazil barengeje imyaka 23 kuko muri 2016 yari afite 24, yakoreye amateka muri iyi mikino Olempike yabereye iwabo muri Brazil muri Rio de Janeiro aho muri ½ banyagiye Honduras ibitego 6-0, yatsinzemo ibitego 2 icyo ku munota wa nyuma ndetse n’icyo yatsinze ku isegonda rya 15, yahise akuraho agahigo kari gafitwe na Janine Becker, umunyacanadakazi we wagitsinze Australia ku isegonda rya 19.

Ikirenge cy’iburyo kiruta icy’ubumoso

Kimwe mu bintu bitangaje waba utarigeze wumva kuri Neymar Jr, ni uko ikirenge cy’iburyo cye kirutaho icy’ubumoso igice cya santimetero (0.5 cm). Gusa ibi ntibimubuza gukoresha amaguru ye neza kandi nta kibazo na kimwe.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top