Siporo

Ibitaravuzwe ku masezerano asekeje anatangaje Rayon Sports yahaye Rihungu akayatera utwatsi

Ibitaravuzwe ku masezerano asekeje anatangaje Rayon Sports yahaye Rihungu akayatera utwatsi

Ushobora gusanga ari yo masezerano magufi yari agiye kubaho mu mateka y’umupira w’amaguru mu Rwanda, ndavuga ayo Rayon Sports yashakaga guha umunyezamu Kwizera Janvier [Rihungu] ariko akanga kuyasinya.

Iyi kipe yambara ubururu n’umweru, yifuzaga guha uyu munyezamu amasezerano y’amezi 3.

Byatangiye tariki ya 16 Kanama 2024 ubwo DAF wa Rayon Sports yahamagaraga uyu munyezamu amubwira ko bamwifuza ko yaza kubakinira.

Rihungu yababwiye ko yasinya umwaka umwe bakamuha miliyoni 4 n’umushahara w’ibihumbi 800 Frw, amusubiza ko nyuma y’umukino wa Marines wari tariki ya 17 Kanama bazamuhamagara bakanoza neza gahunda.

Ku Cyumweru tariki ya 18 Kanama baje kumuhamagara bamubwira ko bukeye bwaho ku wa Mbere agomba kujya kurangizanya n’ubuyobozi.

Rihungu wakiniye Bugesera FC na Police FC ku wa Mbere tariki ya 19 Kanama yavuye mu rugo azi ko agiye gusinyira Gikundiro, gusa yakubiswe n’inkuba ubwo yabwirwaga ko ari buhabwe ibihumbi 500 Frw agasinya amezi 3 akajya agembwa ibihumbi 600 Frw.

Amakuru ISIMBI yamenye yababwiye ko bidashoboka bya bihumbi 500 bya ’installation’ barabizamura biba miliyoni 1 ariko na bwo ababwira ko atasinya amezi 3, bamusabye kubitekerezaho ariko we avuga bitakunda.

Ibi byari mu rwego rwo kugira ngo aze abafashe ku mukino w’abakeba wagombaga kuba tariki ya 14 Nzeri (warasubitswe), iyi kipe yifuzaga kuba ifite ku ntebe y’abasimbura umunyezamu umenyereye amarushanwa w’umunyarwanda kuko Yves uhari akiri umwana atakwizerwa kuri ’derby’.

Gusa ubwo bari mu biganiro na we, ni nako umunyamabanga w’iyi kipe, Patrick Namenye wari muri Ethiopia na Rayon Sports y’abagore yari mu biganiro na Habineza François wafatiraga Etoile del’Est.

Uyu munyezamu wari mu igeragezwa mu ikipe ya Al Wahda muri Saudi Arabia na we yarimo aganirizwa ndetse ni na we baje kumvikana nta gihindutse akaba azasinya muri iki cyumweru.

Rihungu yanze gusinya amasezerano y'amezi 3
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top