Siporo

Ibyo wamenya kuri rutahizamu mushya wemeye gukinira Amavubi (AMAFOTO)

Ibyo wamenya kuri rutahizamu mushya wemeye gukinira Amavubi (AMAFOTO)

Biravugwa ko rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Espagne, Jon Bakero Gonzalez yemeye gukinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi.

Jon Bakero afite imyaka 25 akaba akinira ikipe ya Pontevedra mu cyiciro cya gatatu muri Espagne.

Ni umuhungu kandi wa José Maria Bakera wakiniye FC Barcelona akaba inshuti magara ya perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Olivier ari we na we wagize uruhare ngo abe yaza gukinira u Rwanda nk’uko amakuru agera ku kinyamakuru ISIMBI abivuga. Uyu Marira Bakero aheruka mu Rwanda muri Gashyantare uyu mwaka.

Nta gihindutse biteganyijwe ko uyu mukinnyi azakinira u Rwanda umukino wa mbere muri uku kwezi ubwo u Rwanda ruzaba rukina umukino wa gicuti na Sudani, ni mu gihe azaba yabonye ibyangombwa ariko.

Akaba yiyongereye kuri Gerard Gohou ukomoka muri Côte d’Ivoire we wamaze gukina umukino we wa mbere mu Mavubi.

Bakero wifuzwa kugira ngo afashe Amavubi kubona itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023 yakiniye amakipe atandukanye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nka FC Tucson muri 2016, mu mikino 8 ayitsindira igitego 1, Carolina Dynamo muri 2017 aho mu mikino 7 yatsinze ibitego 5, 2018 yahise yerekeza muri Chicago Fire aho yayikiniye imikino 4 igahita imutiza Tulsa Roughnecks yakiniye imikino 3 atsindamo ibitego 2.

2018-19 yerekeje muri Toronto FC ayikinira imikino 3 ihita imumanura mu bato ba yo yakiniye imikino 5 atsindamo igiteo 1, 2019 yahise atizwa muri Phoenix Rising FC ayikinira imikino 24 atsinda ibitego 3, iyi kipe yaramushimye maze iramugumana mu mwaka w’imikino wa 2020-21 ayikinira imikino 4 atsinda ibitego 5, yaje kwerekeza muri Slavia Sofia yo muri Bulgaria yakiniye imikino 17 atsindamo ibitego 5 ubu akaba ari iwabo muri Espagne mu ikipe ya Pontevedra.

Bakero bivugwa ko yemeye gukinira Amavubi
Ni umukinnyi ukiri muto ariko inzo zi zo gukinira Espagne zo ntazo kuko abona ntaho yamenera
Akina asatira izamu afasha abashaka ibitego
Ibyangombwa bibonetse yazakina umukino wa Sudani wa gicuti muri uku kwezi
Bivugwa ko byagizwemo uruhare na perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Olivier
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Pato kàlibà
    Ku wa 2-11-2022

    Ndishimye cyn kuko abakinnyi bakina kumugabane wiburayi Baba bafite experience.

  • Pato kàlibà
    Ku wa 2-11-2022

    Ndishimye cyn kuko abakinnyi bakina kumugabane wiburayi Baba bafite experience.

  • Pato kàlibà
    Ku wa 2-11-2022

    Ndishimye cyn kuko abakinnyi bakina kumugabane wiburayi Baba bafite experience.

IZASOMWE CYANE

To Top