Siporo

Icyo Chaiman wa APR FC yasabye abakunzi ba yo mbere yo kwerekeza Tanzania

Icyo Chaiman wa APR FC yasabye abakunzi ba yo mbere yo kwerekeza Tanzania

Chairman wa APR FC, Col Richard Karasira yasabye abakunzi b’iyi kipe gukomeza kuyishyigikira ko na bo bazakora ibishoboka byose bakabashimisha.

Yabivuze mbere yo guhagaruka ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe aho APR FC yerekeje muri Tanzania mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup rizatangira ejo ku wa Kabiri tariki ya 9 Nyakanga rikazasozwa tariki ya 21 Nyakanga 2024.

Chairman wa APR FC, Col Richard Karasira akaba yavuze ko ubu bashishikajwe no kuba ikipe ikomeye kandi yubashywe muri Afurika.

Ati "Dushishikajwe no kubaka ikipe ikomeye, ikongera ikaba ikipe yubashywe, inzira zose tunyuramo ni ho twumva tuganisha, amatsiko bafite ndabumva cyane, umufana bisobanura ibyishimo, ubuyobozi rero nta kindi buba bukorera, buba bukorera ibyo byishimo by’abafana, na ba nyir’ikipe benshi cyane aho bari hose kuri iyi si baba bifuza ko ikipe yakomera."

Yakomeje asaba abakunzi b’iyi kipe gukomeza kuyiba hafi bakayishyigikira ndetse ko nk’ubuyobozi buzakora ibishoboka byose bukabashimisha.

Ati "Icyo tubasaba ni ugukomeza gukomera ku ikipe ya bo, bakayishyigikira mu nzira zose zishoboka, baranayishyigikira pe, mu nzira zose tutavugira hano, bakomeze babe hafi y’ikipe ya bo badufashe muri izo nzira turimo zo kubaka, ndumva byanze bikunze natwe tuzakora ibishoboka byose turebe ko twabashimisha."

Col Richard Karasira yahamije ko ikipe itarava ku isoko hari abandi bakinnyi bategereje bishoboka ko hari abazabasanga Dar es Salaam mu gihe abandi bazabasanga i Kigali.

Abona kandi CECAFA Kagame Cup ari irushanwa rizabasha kwitegura neza umwaka w’imikino wa 2024-25, abakinnyi bashya bakamenyerana.

Col Richard Karasira yasabye abakunzi ba APR FC gukomeza kuba hafi y'iyi kipe
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Mucyo berty
    Ku wa 9-07-2024

    Nibyiza kubyo ubuyobozi bukora ntakind tubereyeho ni byishim kd ibyishim tubikesh ikip yacu dukunda mubyomukora byose
    Mumenyek nkabafan ba Apr FC tubyishimiye kd turabyishimiye kd tubarinyum mukomerezah

  • Mucyo berty
    Ku wa 9-07-2024

    Nibyiza kubyo ubuyobozi bukora ntakind tubereyeho ni byishim kd ibyishim tubikesh ikip yacu dukunda mubyomukora byose
    Mumenyek nkabafan ba Apr FC tubyishimiye kd turabyishimiye kd tubarinyum mukomerezah

  • Olivier Rukundo
    Ku wa 9-07-2024

    Amahirwe masa kuri APR yacu tuyiringuma knd izabiko nyikurikirana nibereye hano Kampala

IZASOMWE CYANE

To Top