Siporo

Icyo Cristiano Ronaldo yasubije ku kuba yakurikira Messi mu Bufaransa

Icyo Cristiano Ronaldo yasubije ku kuba yakurikira Messi mu Bufaransa

Cristiano Ronaldo yasetse cyane ubwo umwe mu bakinnyi bagenzi be bamubwiraga kujya mu Bufaransa gukina ahanganye na Messi werekeje muri PSG.

Abantu benshi bakomeza kwibaza umunsi Cristiano Ronaldo na Messi baba bakina mu ikipe imwe uko byaba bimeze, ni nyuma y’imyaka myinshi bahanganye muri shampiyona ya La Liga ndetse banahanganiye ibihembo ku ruhando mpuzamahanga, gusa ibi bishobora kutazabaho, kuko noneho igitutu cyatangiye kumwohereza mu Bufaransa kongera guhangana n’uyu mugabo.

Nyuma y’uko Messi avuye muri Barcelona akerekeza muri PSG mu Bufaransa, abantu batangiye kuvuga ko n’uyu mugabo yakwerekezayo.

José Miguel da Rocha Fonte, myugariro w’umunya-Portugal ukinira Lille mu Bufaransa, yahishuye ko ahora yandikira Cristiano amusaba kuza mu Bufaransa akajya ahangana na Messi, undi akamuseka.

Ati "Biratangaje. Mu buryo bw’ihangana bigiye kugorana, cyane twe bizadukomerera, ariko twiteguye guhangana. Nandikira Cristiano buri munsi ngo aze muri Lille, ariko ansubiza anseka gusa(ha ha ha!)."

Fonte avuga ko bizaba ari akazi gakomeye kuri ba myugariro bo muri shampiyona y’u Bufaransa guhagarika ubu busatirizi.

Abantu bifuza kongera kubona na Cristiano muri shampiyona imwe bahanganye
Fonte ngo iyo Cristiano kuza muri Lille aramuseka
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • -xxxx-
    Ku wa 15-08-2021

    ndumva mess atagomba guhangana kuko cristiano ntakiri kurwego rwa mess

  • -xxxx-
    Ku wa 15-08-2021

    ndumva mess atagomba guhangana kuko cristiano ntakiri kurwego rwa mess

  • -xxxx-
    Ku wa 15-08-2021

    ndumva mess atagomba guhangana kuko cristiano ntakiri kurwego rwa mess

  • Nduwayo faustin
    Ku wa 15-08-2021

    Vyoba vyiza agiye bagahangana ariko ubusatiriz bwa PSG biragoye uko bazobuhagarik buteye ubwoba

  • Nshimayezu Deogratias
    Ku wa 14-08-2021

    Nibyiza amavubi azadukorera akazi kose

IZASOMWE CYANE

To Top