Siporo

Icyo Kalisa Kasse yatangaje nyuma yo kubikwa ko yapfuye kandi ari muzima

Icyo Kalisa Kasse yatangaje nyuma yo kubikwa ko yapfuye kandi ari muzima

Kasereka Mutaki Jean Baptiste wamamaye nka Kalisa Kasse wakiniye ikipe y’igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, yamaganye amakuru y’uko yavuzwe yapfuye avuga ko akomeye ari mu mujyi wa Goma muri DR Congo.

Uyu mukinnyi wamenyekanye mu ikipe ya Rayon Sports, mu cyumweru gishize tariki ya 25 Kanama nibwo haje inkuru ivuga ko yitabye Imana.

Ni inkuru yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga aho byavuzwe ko yaguye mu mujyi wa Goma nyuma y’igihe kinini arwaye.

Uyu mugabo wigaruriye imitima ya benshi ubwo yakinaga, hakaba hasohotse amashusho amugaragaza avuga ko ari muzima kandi akomeye.

Ati “banyarwanda bavandimwe banjye, ni Kasereka Mutaki Jean Baptiste, Kalisa Kasse, hari abantu bavuze ko njye napfuye, ndi muzima, ndakomeye, ndi hano mu mujyi wa Goma.”

Kalisa Kase amakuru avuga ko ubuzima abayemo ari ubuzima bubi cyane, atakabaye ari bwo abayemo nk’umukinnyi wakiniye ikipe y’igihugu, akagera ku rwego rwo gutunga amafaranga menshi.

Yahakanye ko yitabye Imana, gusa ubuzima abayemo si bwiza
Kalisa Kasse(nimero 10) ni umwe mu bakinnyi bagize ibihe ubwo bakinaga
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • NTAKIRUTIMANA Deo
    Ku wa 1-09-2021

    IMANISHIMWE KUVA UGIHUMEKA KASSE ABA RAYON DUKENEYE MOMO YAWE WADUHAYE BYOSE TURAKWIBUKA 2002MWIJORO 4_1

  • NTAKIRUTIMANA Deo
    Ku wa 1-09-2021

    IMANISHIMWE KUVA UGIHUMEKA KASSE ABA RAYON DUKENEYE MOMO YAWE WADUHAYE BYOSE TURAKWIBUKA 2002MWIJORO 4_1

IZASOMWE CYANE

To Top