Siporo

Icyo MINISPORTS ivuga ku bakinnyi nka Kevin Monnet Paquet na Tresor Ndayishimiye kuba baza gukinira Amavubi

Icyo MINISPORTS ivuga ku bakinnyi nka Kevin Monnet Paquet na Tresor Ndayishimiye kuba baza gukinira Amavubi

Minisiteri ya Siporo ivuga ko ibiganiro byatangiye hagati ya z’Ambasade z’ibihugu bitandukanye kugira ngo bamwe mu bakinnyi bafite ubwenegihugu bw’u Rwanda ariko batahakuriye babe baza gukinira Amavubi.

Biragoye ko hari igihugu wajyamo ku Isi ngo ntuhasange umunyarwanda. Umunsi ku munsi hari abakinnyi bagenda bamenyekana ko bafite inkonmoko mu Rwanda aho usanga umwe mu babyeyi be ari umunyarwanda cyangwa bose ari bo ariko uwo mukinnyi abakaba aheruka mu Rwanda akiri umwana muto, abandi ugasanga batarahavukiye.

Mu minsi ishize nibwo rutahizamu wa St Etienne, Kevin Monnet Paquet yatangaje ko yiteguye kuba yakinira u Rwanda ndetse byari byitezwe ko azaza ku mukino wa Cape Verde mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2021.

Ku munota wa nyuma uyu rutahizamu ntiyaje. Si uyu mukinnyi uhanzwe amaso gusa hari na rutahizamu wa Willem II mu cyicro cya mbere mu Buholandi, Tresor Ndayishimiye ndetse n’abandi.

Umuyobozi wa Siporo muri MINISPORTS, Rurangayire Guy, yavuze ko ubu hatangiye ibiganiro na z’Ambasade zitandukanye ku buryo mu minsi iri imbere nibikunda aba bakinnyi bazababona baje gukinira u Rwanda.

Ati“Muzi abakinnyi bacu benshi, amateka y’igihugu hari n’abatarigeze bakandagira mu Rwanda, hari umubano mpuzamahanga watangiye na z’Ambasade, abazemera muzabona baje kudukinira nk’uko byagenze n’ahandi nko muri Basketbal mwabonye ba Mukama ni abana bavukiye muri Canada batazi n’ikinyarwanda ariko ababyeyi ni abanyarwanda.”

“Ibiganiro byaratangiye ku rwego rwa z’Ambasade na Minisiteri yacu y’ububanyi n’amahanga ndetse na federasiyo aho buri wese agenda abona umuntu tukagenda tubegera kugira ngo turebe igihe bazemerera kudukinira ndetse no kwegera ababyeyi babo kuko abenshi baba bakigengwa n’amasezerano ababyeyi bagomba kubanza kwemeza, ndizera ko mu minsi iri imbere bizaba ari byiza.”

Yasabye Itangazamakuru gutanga isura nziza ya siporo kuko rimwe na rimwe hari igihe bagira uruhare mu gutuma aba bakinnyi binangira umutima bakaba bataza gukinira u Rwanda.

Rutahizamu Mike Tresor Ndayishimiye ni umwe mu bakinnyi bifuzwa n'Amavubi
Kevin Monnet Paquet yitangarije ko yiteguye gukinira Amavubi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Isaac
    Ku wa 17-02-2021

    Tresol Mama wiwe numunyarwanda then papa wiwe akaba umurundi aravanze afite uburenganzira bwo gucyinira igihugu ashaka sinzi imamvu muri kumvako ari umurundi

  • Bicky
    Ku wa 12-02-2021

    Mike nashake Abe umunyarwanda cg umurundi cg umubirigi icyambere atwika agatera imbere ibyo ntimubiphe ahubwo mudushakire amakuru yanyuma ya can

  • Ntahe Urlich
    Ku wa 12-02-2021

    Trésor numurundi na papa wiw yarakiniye intamba murugamba vuba araza gukinira intamba. Papa wiw amaze kuvugana na FFB

  • Raoul
    Ku wa 12-02-2021

    Mike Tresor is a Burundian international, not Rwandan even his father used to play for Burundi National Team which participated in U20 world cup in 1995

  • Ben
    Ku wa 12-02-2021

    Mike Trésor n’umurundi ijana kw’ijana.Mwe murafise ingorane yuko umurundi ateye imbere mumwiyitirira.

    Suwo gusa mwiyitiriye!!!

  • ndayishimiye rams
    Ku wa 12-02-2021

    Nivyiza ariko Mike trésor ndayishimiyeremy24 sumunyarwanda nkuko muvyikeka urya numurundi yuzuye ijana kw’ijana

  • ndayishimiye rams
    Ku wa 12-02-2021

    Nivyiza ariko Mike trésor ndayishimiyeremy24 sumunyarwanda nkuko muvyikeka urya numurundi yuzuye ijana kw’ijana

  • Landry
    Ku wa 11-02-2021

    Tresor mike ndayishimiye si umunyarwanda nagato ni umurundi kuko papa wiwe ni umurundi yitwa ndayishimiye yahoze akinira umugwi nserukira gihugu w’uburundi kandi ubu niwe ajejwe kuja kurondera umukinyi w’umurundi akina kumugabane wa burya kandi Tresor yarivugiye ubwiwe ko ari umurundi 100% naho yavukiye muri belgique kandi yama yaje i burundi kuramutsa sekuru kandi akunda Uburundi

  • Ntaganda Leo Barasa
    Ku wa 11-02-2021

    Mwaduhaye amakuru yabakinnyi babanyarwanda baba barikwifuzwa namakipe yohanze nyuma yokuva muri CHAN 2020

  • Ntaganda Leo Barasa
    Ku wa 11-02-2021

    Mwaduhaye amakuru yabakinnyi babanyarwanda baba barikwifuzwa namakipe yohanze nyuma yokuva muri CHAN 2020

  • Nkanira gy christian
    Ku wa 11-02-2021

    Vyiza cane ariko Mike trésor ndayishimiye numurundi simunyarwanda kandi ibiganiro bisa nivyarangiye azokinira intamba

IZASOMWE CYANE

To Top