Siporo

Icyo Olivier Kwizera avuga ku bamusabye kwisubiraho ku cyemezo yafashe cyo gusezerera kuri ruhago

Icyo Olivier Kwizera avuga ku bamusabye kwisubiraho ku cyemezo yafashe cyo gusezerera kuri ruhago

Nyuma y’uko umunyezamu Kwizera Olivier asezeye umupira w’amaguru, avuga ko atarisuraho ndetse ko nta n’umuyobozi wigeze amusaba kwisubiraho kuri iki cyemezo cye.

Tariki ya 22 Nyakanga nibwo uyu munyezamu yatangaje ko asezeye ku mupira w’amaguru burundu ko hari ibindi agiye gukora kandi iri ibintu yatekerejeho neza.

Akimara gusezera hagiye hagaragara abantu barimo ibyamamare bizwi mu Rwanda biyobowe na kapiteni w’ikipe y’igihugu, Haruna Niyonzima bamusaba kwisubiraho.

Mu kiganiro uyu munyezamu yahaye ISIMBI yavuze ko atarisuraho kuri iki cyemezo kuko yagifashe yabitekerejeho.

Ati "Oya ntabwo ndisubiraho, ni ibintu bigoranye kuko nabitekerejeho cyane."

Agaruka ku kuba hari umuyobozi waba waramwegereye amusaba kwisubiraho cyangwa undi muntu wo mu ikipe y’igihugu waba waramwegereye ngo yisubireho, yavuze ko nta n’umwe.

Ati "oya nta we rwose, ibyo nkubwira ni ukuri ntawigeze ansaba kwisubiraho."

Nubwo uyu mukinnyi avuga ibi, amakuru avuga ko umutoza w’ikipe y’igihugu, Mashami Vincent yari afite gahunda yo kujya kuganiriza uyu munyezamu abe yakwisubiraho ku cyemezo cye.

Andi makuru kandi yavugaga ko uyu munyezamu ashobora kwerekereza mu ikipe ya APR FC ariko nabyo bisa nk’aho bitazakunda kuko yamaze gufata icyemezo cyo kureka umupira.

Kwizera olivier ngo nta muyobozi wigeze amusaba kwisubiraho
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Iyakaremye Jean Claude
    Ku wa 9-08-2021

    Bamureke nibayarafashe icyemezo yagitekerejeho.

  • Iyakaremye Jean Claude
    Ku wa 9-08-2021

    Bamureke nibayarafashe icyemezo yagitekerejeho.

  • Iyakaremye Jean Claude
    Ku wa 9-08-2021

    Bamureke nibayarafashe icyemezo yagitekerejeho.

  • Silas
    Ku wa 8-08-2021

    Niba yaradukundaga
    nkabafana, rwose natwumve yisubireho kucyemezo cye, agaruke please

  • Silas
    Ku wa 8-08-2021

    Niba yaradukundaga
    nkabafana, rwose natwumve yisubireho kucyemezo cye, agaruke please

  • Antoine
    Ku wa 8-08-2021

    Nagende yitekerezeho kuko imyitwarire ye ntabwo ihwitse,yakors n,ibindi

  • Antoine
    Ku wa 8-08-2021

    Nagende yitekerezeho kuko imyitwarire ye ntabwo ihwitse,yakors n,ibindi

  • Antoine
    Ku wa 8-08-2021

    Nagende yitekerezeho kuko imyitwarire ye ntabwo ihwitse,yakors n,ibindi

  • Niyonteze j cloude
    Ku wa 7-08-2021

    Kwizera nagaruke mukibuga kuko agihakirikare Kandi agifitiye ibyishimo urwanda

IZASOMWE CYANE

To Top