Siporo

Icyo perezida wa Rayon Sports yasabye abakunzi ba yo nyuma yo gutsinda APR FC

Icyo perezida wa Rayon Sports yasabye abakunzi ba yo nyuma yo gutsinda APR FC

Umuyobozi wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yasabye abakunzi b’iyi kipe gukomeza gushyira hamwe kuko abakinnyi babakeneye.

Ni nyuma y’uko ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 12 Gashyantare 2023 batsinze APR FC 1-0 mu mukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona ya 2022-23 ni umukino wabereye i Huye.

Nyuma y’uyu mukino, Uwayezu Jean Fidele uyobora Rayon Sports, yabwiye ISIMBI ko ashimira abakunzi b’iyi kipe uburyo bafatanyije mu bibazo ntibacike intege.

Ati "Ubutumwa ni uko mbashimira twarafatanyije, ibibazo twagiye tujyamo ntabwo twacitse intege kandi ntabwo twatatanye twashyize hamwe, nkaba mbashimira inkunga ya bo muri uru rugendo turimo."

Yakomeje abasaba kugumya kuba hafi y’ikipe ya bo kuko ubu ari bwo ibakeneye cyane.

Ati "Ndabashishikariza gukomeza kuba hafi y’ikipe ya bo, turatsinze abakinnyi bakeneye ko tubashimisha kugira ngo bakomeze kwitwara neza, rero ndabasaba ko batera inkunga, inkunga y’ibitekerezo, inkunga y’ikindi cyashoboka ngo dukomeze uru rugendo kandi abakinnyi bacu bishimye. "

Rayon Sports ikaba yahise ifata umwanya wa 4 n’amanota 36 inganya na Gasogi United ya 3 na AS Kigali 2 ndetse na Etincelles FC ya 5 ni mu gihe APR FC iyoboye urutonde ifite amanota 37.

Perezida wa Rayon yasabye abakunzi ba yo kugumya kuyiba hafi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Ndayishimiye Bernard
    Ku wa 14-02-2023

    Nikuri turashimira ubuyobozi bwa Rayon Sports ubueyo badufashije kugirango dukureho inkuru mbi cyane kuko birababaje kuba amakipe yose aziko ikipe igomba guhagarika apr Ari Rayon Sports ark ugasanga imyaka ibaye4 nooooooooo stop Apr kd imvugo yabaye ingiro congratulations bwana Rtd Uwayezu J.Fidele!!!!!!.

IZASOMWE CYANE

To Top