Siporo

Icyo Rayon Sports yiteze muri Luvumbu

Icyo Rayon Sports yiteze muri Luvumbu

Ubuyobozi bwa Rayon Sports buvuga ko nta kindi bwiteze muri rutahizamu mushya ukomoka muri DR Congo baheruka gusinyisha, Heritier Luvumbu uretse kubafasha kwegukana ibikombe bikinirwa mu Rwanda uyu mwaka w’imikino wa 2022-23.

Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo Heritier Luvumbu yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’amezi 6, aho aje gufasha Rayon Sports mu mikino yo kwishyura ya shampiyona ya 2022-23 ndetse n’imikino y’igikombe cy’Amahoro.

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yavuze ko Luvumbu atari umuntu mushya muri Rayon Sports kandi bose bazi ubushobozi bwe.

Ati "Muzi ko yigeze gukina muri Rayon Sports muri Covid, akinamo amezi 2, shampiyona ni ko yari iteye icyo gihe, ariko abamuzi muzi ko yafashije Rayon Sports nubwo itabashije gutwara igikombe icyo gihe cyangwa ngo ize mu myanya ya mbere ariko yarayifashije twese yaduhaye ibyishimo."

Yakomeje avuga ko bazanye uyu rutahizamu kugira ngo abafashe kwegukana ibikombe byose bikinirwa mu gihugu (shampiyona n’icy’Amahoro) uyu mwaka.

Ati "N’ubu rero muri gahunda komite iriho twihaye yo kurwanira igikombe, turimo turubaka ikipe, imikino ibanza yararangiye, turimo turashaka aho twashyira imbaraga kugira ngo dukomeze guhatanira igikombe."

"Ni muri urwo rwego twashatse umukinnyi Luvumbu Heritier kugira ngo aze afatanye n’abandi kugira ngo dukomeze guhatanira igikombe cya shampiyona n’icy’Amahoro, birahari, ni yo ntego yacu kandi turizera ko azaza agafatanya n’abandi bahari muri urwo rugamba."

Rayon Sports ubu iri ku mwanya wa 5 n’amanota 28 inganya na Gasogi United ya 4 na APR FC ya 3, Kiyovu Sports ya kabiri ifite 30 inganya na AS Kigali ya mbere.

Biteze ko Luvumbu azabahesha ibikombe
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Tuyishimire Eric
    Ku wa 3-01-2023

    Turashimira amakuru agezweho mutugezaho but mwebwe bishobotse murye muduha break news kuri byabindi sacial ikunda urugeronka amakuru ya murera cg Apr fc murakoze

  • Tuyishimire Eric
    Ku wa 3-01-2023

    Turashimira amakuru agezweho mutugezaho but mwebwe bishobotse murye muduha break news kuri byabindi sacial ikunda urugeronka amakuru ya murera cg Apr fc murakoze

IZASOMWE CYANE

To Top