Siporo

Icyo umutoza wa APR FC yasubije abajijwe niba hari icyo azi ku mukeba Rayon Sports

Icyo umutoza wa APR FC yasubije abajijwe niba hari icyo azi ku mukeba Rayon Sports

Umutoza wa APR FC, Darko Nović yemeje ko umukino w’agapingane mu Rwanda awuzi ariko we akaba agomba gutekereza cyane ku ikipe ye gusa.

Ni nyuma y’uko ejo hashize ku wa Gatanu tariki ya 21 Kamena, APR FC yemeje uyu mugabo w’umunya-Serbia, Darko Nović nk’umutoza wa yo mu myaka 3 iri imbere.

Uyu mugabo yahise ajya ku myitozo ya yo i Shyorongi nubwo atakoresheje ariko yarayikurikiranye.

Abajijwe nk’umutoza mushya wa APR FC niba yaba azi umukino w’agapingane wa mbere mu Rwanda "1000 Hills Derby" (APR FC vs Rayon Sports), yavuze ko awuzi ariko na none we aba atekereza ku ikipe ye cyane.

Ati "Yego buri gihe wumva umukeba wa mbere, ariko nkunda kuvuga ko buri gihe mba ngomba gutekereza ku ikipe yanjye kuko n’amakipe yitwa ko ari mato ashobora kuguha akazi gakomeye, njye rero buri gihe ni ugutekereza kuri aba basore uko bakitwara neza."

Yavuze ko intego ari ukwitwara neza mu ruhando Nyafurika bakaba bagera mu matsinda ya CAF Compions League kuko ari cyo ubu ikipe ikeneye kurusha ibindi byose.

Umukino uhuza Rayon Sports na APR FC ngo arawuzi ko ari wo wa mbere mu Rwanda
Darko Nović yavuze ko umukino w'agapingane awuzi ariko we aba areba ikipe ye cyane
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • -xxxx-
    Ku wa 22-06-2024

    Nihatari

IZASOMWE CYANE

To Top