Siporo

Icyumweru gikomeye kuri APR FC, ishobora kuburiramo byose nk’ingata imennye

Icyumweru gikomeye kuri APR FC, ishobora kuburiramo byose nk’ingata imennye

Urugamba rw’igikombe cya shampiyona ndetse n’icy’Amahoro rugeze hamwe umwana arira nyina ntiyumve, APR FC ihabwa amahirwe yo kubyegukana igiye kwinjira mu cyumweru kiyisaba kwitonda kuko ifitemo imikino yegeranye kandi ikomeye ku buryo irebye nabi yabibura byose.

Hagati y’itariki ya 11 na 19 ikipe ya APR FC ifitemo imikino 3 kandi y’ingenzi aho biyisaba kwitwararika ku buryo yayitwaramo neza, bitabaye ishobora kwisanga ibyo yaruhiye byose muri uyu mwaka bigiye iyireba.

Ifitemo imikino 2 y’igikombe cy’Amahoro ya ½ igomba gukinamo na mukeba wayo w’ibihe byose, Rayon Sports aho umukino ubanza uri tariki ya 11 Gicurasi n’aho uwo kwishyura ukaba tariki ya 19 Gicurasi 2022.

Hagati muri ayo matariki ariko harimo umukino w’umunsi wa 27 wa shampiyona aho igomba gukina na Kiyovu Sports bahanganiye igikombe cya shampiyona, umukino isabwa kudakora ikosa iryo ari ryo ryose kuko iwutsinzwe yaba ifite amahirwe amahirwe mesnhi yo gukatakaza igikombe, kuko irusha Kiyovu Sports inota 1, byaba bivuze ko Kiyovu Sports iyigiye imbere n’amanota 2 igasiara isabwa gutsinda imikino imikino yayo isigaje mu gihe APR FC yaba itegereje kuri muntsindire.

Abasesenguzi mu by’umupira w’amaguru bavuga ko iyi mikino 3 yegeranye gutya ari ihurizo rikomeye kuri APR FC aho biyisaba kwitonda kuko gutsindwa umukino umwe byagira ingaruka ku wundi, gusa mu gihe yaba ihatambutse yaba ifite amahirwe menshi yo kwegukana ibi bikombe byombi.

Nisoza iyi mikino 3 ndetse n’uwo ikinamo na Rutsiro FC uyu munsi, APR FC izaba isigaje imikino 3 ya shampiyona uwa Gorilla FC, AS Kigali na Police FC.

Kiyovu Sports bahanganiye igikombe izakina na Bugesera FC ejo, ikurikizeho APR FC, izaba isigaje Espoir FC, Etoile del’Est na Marines.

APR FC igiye kwinjira mu cyumweru cy'imibare myinshi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top