Siporo

IFOTO Y’UMUNSI: Abafana ba Yanga n’icyapa cyanditse mu Kinyarwanda basezera Haruna

IFOTO Y’UMUNSI: Abafana ba Yanga n’icyapa cyanditse mu Kinyarwanda basezera Haruna

Ni kenshi abantu batungurwa kumva umuntu badakomoka mu gihugu kimwe avuga ururimi rw’iwabo, cyane iyo uri mu gihugu cy’amahanga ukumva umuntu uvuga ururimi rw’iwanyu ubyibazaho, ibi nibyo byabaye kuri Haruna Niyonzima ubwo bamwe mu bafana ba Yanga bazaga kumusezeraho bazanye ibyapa byanditseho Ikinyarwanda.

Ku wa Kane w’iki cyumweru tariki ya 15 Nyakanga 2021, Yanga yakoze umuhango wo gusezera kuri Haruna Niyonzima utazakomezanya n’iyi kipe umwaka utaha w’imikino, ndetse binavuze ko atazayigarukamo nk’umukinnyi.

Ni nyuma y’imyaka 8 yakiniye iyi kipe ndetse akayifasha kwitwara neza muri Tanzania byatumye agira igikundiro cyinshi.

Bamwe mu bafana baje gusezera kuri uyu mugabo, bakaba baraje bitwaje icyapa cyanditseho mu Kinyarwanda, bamushimira ibyiza byose yabakoreye.

Bati "Murakoze cyane Haruna Niyonzima."

Haruna Niyonzima yinjiye muri iyi kipe muri 2011 avuye muri APR FC, kuva yayigeramo bagiranye ibihe byiza, kugeza muri 2017 bari bamaze kwegukana ibikombe 4 bya shampiyona( 2012–13, 2014–15, 2015–16 na 2016–17), bitatu bya Community Shield Cup inshuro 3(2013, 2014 na 2014), kimwe cya FA Cup 2015-16, kimwe cya Mapinduzi Cup(2020) ndetse na CECAFA 2012.

Bazanye icyapa cyanditse mu Kinyarwanda
Bamusezeyeho neza
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top