Siporo

IFOTO Y’UMUNSI: Umutoza wa Rayon Sports akubura mu rwambariro

IFOTO Y’UMUNSI: Umutoza wa Rayon Sports akubura mu rwambariro

Umutoza wungirije wa Rayon Sports, Ferreira Faria yagaragaye arimo atunganya mu rwambariro bakoresheje ku mukino wa 1/4 w’igikombe cy’Amahoro batsinzemo Bugesera FC.

Uyu mukino wabaye ku mugoroba w’uyu munsi ku wa Kabiri warangiye Rayon Sports itsinze 1-0.

Bimenyerewe ko akenshi abakora amasuku muri Stade ari bo batunganya urwambariro abakinnyi baba bakoresheje iyo basohotse batashye.

Kuri Rayon Sports nyuma y’uyu mukino Urwambariro rwarimo rutunganywa na Ferreira Faria, arimo akubura yegeranya ibintu by’imyanda byose abakinnyi batayemo.

Umutoza mukuru wa Rayon Sports, Jorge Paixão yavuze ko ari wo muco wabo, buri gihe ari bo bitunganyiriza Urwambariro bakoresheje.

Ati "buri gihe nitwe twikorera mu rwambariro rwacu, impamvu ni uko ari twe tuba twahakoreye tuhafata nk’iwacu. Mu biro byacu. Hari igihe ubwira umukinnyi ko agomba kuhatunganya kandi akabikora."

Umutoza wungirije wa Rayon Sports, Ferreira Faria arimo akubura mu rwambariro
Ngo buri gihe nibo bikorera mu rwambariro
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Moise
    Ku wa 27-04-2022

    Ok

  • Patrick
    Ku wa 27-04-2022

    aba bagabo baratangaje peu

To Top