Igisubizo cya Yves Rwasamanzi ku kuba yanyagiwe na APR FC 6-0 mu mukino wavugishije benshi
Umutoza wa Marines FC, Yves Rwasamanzi avuga ko impamvu yanyagiwe na APR FC ibitego 6-0, ari uko yari yaruhukije abakinnyi yitegura umukino wo ku wa Kabiri usoza shampiyona.
APR FC k’umunsi w’ejo hashize yari yakiriye Marines FC mu mukino w’umunsi wa 6 wa shampiyona mu cyiciro cy’amakipe ahatanira igikombe, ukaba warabereye i Huye.
Yaje kuyinyagira ibitego 6-0, ni umukino wavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga aho bamwe bavugaga ko iyi kipe ya Marines FC ishobora kuba yatanze amanota k’ubushake.
Nyuma y’uyu mukino, umutoza Yves Rwasamanzi utoza Marines FC, yavuze ko byatewe n’uko hari abakinnyi yari yaruhukije bitewe n’uko bari bakinnye imikino yegeranye bityo akaba yabateguriraga umukino wo ku wa Kabiri usoza shampiyona.
Ati"Shampiyona yari igoye cyane kuko twakinnye imikino myinshi tutaruhuka, twakinnye imikino ibiri ishize ikomeye twahuyemo na Rayon Sports ndetse na AS Kigali, byari ngombwa ko turuhutsa abakinnyi bamwe, dushyiramo abakinnyi bashya bageze aho bararuha kubera kudakina kenshi, ariko nta kundi twagombaga kubagerageza nabo bagakina kuko dufite undi mukino ku wa Kabiri, ntabwo twari gukoresha bamwe ku mikino yose.”
Uyu mutoza kandi akaba yahamije ko imvune y’umunyezamu we Ntwari Fiacre na kapiteni we Ndayishimiye Thierry batasoje umukino ari kimwe mu byabakozeho.
Marines izasoza shampiyona yakira ikipe ya Bugesera FC i Rubavu kuri Stade Umuganda.
Ibitekerezo
Nyandwi Jean Claude
Ku wa 21-06-2021Ariko ntimugatekereze ko #Marine FC yahaye amanota equipee #APR_FC, ninde muntu wabonye ujyana equipee mukibuga ateganya gutsindwa!? Abantu ntimukarebere muri Angle yo kuvuga ngo bose ni Abasirikare ngo bumve ko amanota bayahana gutyo gusa, nonese iyo marine ibona amahirwe igatera mu izamu nticyaribujyemo!? Nonese iyo uvuga ngo Rwasamanzi yaruhukije abakinnyi bakanamunenga, nigute yaribukinishe abakinnyi bafite imvune numunaniro hari abagifite fresheur physique!!?

Nzabandora phocas
Ku wa 20-06-2021Uyu mutoza yatanze amanota kubushake,abakinnyi bakomeye abaruhutsa agiye gukin nikipe ikomeye nka apr!niyov
Nzabandora phocas
Ku wa 20-06-2021Uyu mutoza yatanze amanota kubushake,abakinnyi bakomeye abaruhutsa agiye gukin nikipe ikomeye nka apr!
Emmanuel
Ku wa 20-06-2021Ntakindi twari twiteze kitari kiriya ntibishoboka ko marine fc yabuza igikombe apr fc,, bagiye gukima njye nziko iyitsinda champion yo mu Rwanda irasekeje iyo equipe ikenyeye ibitego runaka ngo yi qualifying mukiciro runaka irabibona kabone nubwo mumikino ibanza yaba yarabibuze,, ibaze rero aho izo maracga zihita ziva hhhhhhhh.