Siporo

Ihurizo ku mutoza wa APR FC

Ihurizo ku mutoza wa APR FC

Mbere yo gukina na Rayon Sports ku mukino w’igikombe kiruta ibindi mu gihugu ‘Super Cup’, umutoza wa APR FC, Thierry Froger yatangiye guhura n’ibibazo by’imvune aho abakinnyi 2 bamaze kuvunika.

Uyu mutoza afite impungenge ko ashobora kuzakina uyu mukino adafite umukinnyi w’Umunya-Sudani, Sharaf Eldin Shaiboub Ali Abdelrahman uheruka gusinyira iyi kipe ndetse na Mugisha Gilbert kubera imvune.

Ni nyuma y’uko Shaiboub wakunzwe cyane n’abafana ba APR FC kubera ubuhanga bwe yabagaragarije mu mikino ya gicuti yatambutse, yagize ikibazo cy’imvune ku buryo n’imyitozo y’ejo hashize ku wa Kabiri atigeze ayikora.

Nta mwanzuro urafatwa kuri uyu mukinnyi ukina mu kibuga ahagti asatira afasha ba rutahizamu, gusa ngo birashoboka yazakina uyu mukino uzaba mu mpera z’iki cyumweru cyangwa ntawukine.

Iyi kipe kandi ikaba yaraye ihuye n’ikindi kibazo cya Mugisha Gilbert wavunikiye mu myitozo itegura uyu mukino yaraye ibereye i Shyorongi ku wa Kabiri tariki ya 8 Kanama 2023. Mugisha Gilbert yasohotse mu myitozo itarangiye aho yagiye acumbagira akaba na we ashidikanywaho.

Ni umukino uzaba ku wa Gatandatu w’iki cyumweru kuri Kigali Pele Stadium saa 15h. Amatike yo ku isoko hasigaye mbarwa aho ayo mu myanya y’icyubahiro (VIP) n’ahasanzwe yarangiye hasigaye ay’ahatwikiriye agura ibihumbi 10, hasigaye 30%.

Shaiboub arashidikanywaho ku mukino wa APR FC
Mugisha Gilbert yaraye na we agize imvune
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Mc
    Ku wa 10-08-2023

    Izo mind game zanyu turazimenyereye. Ntibizatubuza kuyikubita

  • Mc
    Ku wa 10-08-2023

    Izo mind game zanyu turazimenyereye. Ntibizatubuza kuyikubita

  • Niyonkuru patrice
    Ku wa 10-08-2023

    Rayon turayihabya nubundi APR oyeee tuyiri inyuma

  • Niyonkuru patrice
    Ku wa 10-08-2023

    Rayon turayihabya nubundi APR oyeee tuyiri inyuma

  • Niyonkuru patrice
    Ku wa 10-08-2023

    Rayon turayihabya nubundi APR oyeee tuyiri inyuma

  • Niyonkuru patrice
    Ku wa 10-08-2023

    Rayon turayihabya nubundi APR oyeee tuyiri inyuma

  • Niyonkuru patrice
    Ku wa 10-08-2023

    Rayon turayihabya nubundi APR oyeee tuyiri inyuma

  • Manishimwe kidendezi
    Ku wa 9-08-2023

    APR turabamenyere na mind game zabo! baraje bavuge ko na banyezamu bose bavunitse!

  • Benjamin
    Ku wa 9-08-2023

    Imana izatube hafi pe

IZASOMWE CYANE

To Top