Ikarita y’umutuku yahawe Orotomal Alex ashinjwa gutukana igitutsi gikomeye, ahamya ko umusifuzi yumvise ibyo atavuze
Rutahizamu wa AS Kigali, Orotomal Alex ku munsi w’ejo hashize yahawe ikarita itukura, umusifuzi amuziza kumutuka mu ijambo ry’icyongereza ‘Fuck’, ibintu we ahamya ko habayeho kutumva ibintu neza kuko atari byo yari avuze.
Hari ku mukino w’umunsi wa 3 wa shampiyona AS Kiali yaraye itsinzemo Mukura VS 2-0, uyu rutahizamu akaba ari we wanafunguye amazamu ku munota wa 2.
Ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 74, uyu rutahizamu yaje guhabwa ikarita itukura, ni nyuma yo gukorera ikosa Mutijima Janvier wa Mukura umusifuzi yasifura akagenda amusatira aho byavuzwe ko uyu mukinnyi ukomoka muri Nigeria utazi ikinyarwanda yarimo amubwira ijambo ry’icyongereza ngo ‘Fuck’, ijambo rimenyerewe nk’igitutsi.
Aganira n’ikinyamakuru ISIMBI, Orotomal Alex yavuze ko habayeho kutumvikana kuko atari byo yavuze, ngo yagize ati“I told him that boy hasn’t power, then refer said that I say fuck” tugenekereje mu Kinyarwanda yavuze ati“namubwiye ko uriya muhungu ntambaraga afite(uwo yari akoreye ikosa), ahita avuga ngo ndavuze ngo Fuck”
Umutoza wa AS Kigali, Eric Nshimiyimana avuga ko na we ariko yabwiwe ko rutahizamu we ariko avuze ariko akaba atabyemeza bitewe n’uko azi uriya musore kuko adakunze kwenderanya ari umuntu witurije.
Ibitekerezo