Siporo

Ikintu cyashimishije Lague akigera muri Sweden

Ikintu cyashimishije Lague akigera muri Sweden

Rutahizamu w’umunyarwanda muri Sweden, Byiringiro Lague yavuze ko kimwe mu bintu byamushimishije ari urubura kuko ari bwo bwa mbere yari arubonye.

Mu mpera z’icyumweru gishize ku wa Gatanu tariki ya 10 Werurwe 2023 ni bwo uyu mukinnyi wakiniraga APR FC yageze muri Sweden.

Byiringiro Lague yavuze ko ikintu cya mbere cyamushimishije harimo kubona urubura (snow) kuko ari ubwa yari arubonye.

Ati "Nakunze urubura kubera ko ni inshuro yanjye ya mbere kuba nabona urubura, nakunze abantu b’inaha muri Sweden ndetse n’abakinnyi ni abana beza."

Yakinnye iminota 15 ya nyuma mu mukino wa gicuti banganyijemo na GIF Sundsvall ku wa Gatandatu, akaba yaravuze ko yishimiye kongera gukinana na Yannick Mukunzi.

Ati "Umukino wari mwiza, nakinnye iminota 15 nakunze gukinana na Yannick Mukunzi, ni mukuru wanjye no mu ikipe y’igihugu turakinana."

Byiringiro Lague akaba yarasinyiye iyi kipe amasezerano y’imyaka 4 aho afite intego yo kuba yajya gukina ku rwego rwisumbuyeho.

Byiringiro Lague yishimiye kubona urubura bwa mbere akigera muri Sweden
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • NIBITEGEKA Dieudonné
    Ku wa 14-03-2023

    Ndagize mwiriwe,nitwa NIBITEGEKA Dieudonné,ndi umurundi,nkunda iki kimenyeshamakuru,ndabateye intege courage

IZASOMWE CYANE

To Top