Siporo

Ikipe y’abakinnyi 5 beza ba Basketball mu maso ya Kaje Elie (AMAFOTO)

Ikipe y’abakinnyi 5 beza ba Basketball mu maso ya Kaje Elie (AMAFOTO)

Kapiteni w’ikipe ya REG BBC, Kaje Elie avuga ko mu Rwanda hari abakinnyi beza benshi ndetse bigoranye kuba yatoranya ikipe nziza kuri we, ariko hari abakinnyi abona bari hejuru y’abandi.

Muri iyi kipe y’abakinnyi 5 bagikina kuri ubu yatoranyije, igizwe n’abakinnyi 4 bakinana muri REG BBC ndetse n’umwe wa Patriots BBC.

1. Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson

Nshobozwabyosenumukiza ni umukinnyi wa REG BBC ukina nka ’Point Guard’, ku mwanya we ni we mukinnyi Kaje Elie abona w’umuhanga.

Uretse ibyo anahamya ko bibaye ngombwa ko habonetse amahirwe yahabwa umukinnyi umwe w’umunyarwanda, yemeza ko kuri we yahabwa Nshobozwabyosenumukiza.

2. Niyonkuru Pascal [Kaceka]

Uyu na we ni umukinnyi wa REG BBC ukina nka ’Shooting Guard’, yakiniye amakipe atandukanye nka Espoir BBC, APR BBC ndetse na REG BBC arimo kuri ubu.

3. Ndizeye Ndayisaba Dieudonne

Ni umukinnyi wa Patriots BBC wavukiye mu karere ka Nyanza, uyu musore ukina nka ’Small Forward’ ni we mukinnyi utari uwa REG BBC uri kuri uru rutonde.

Ndizeye akaba yanabaye MVP wa shampiyona y’u Rwanda ya 2019.

4. Shyaka Olivier

Shyaka Olivier w’imyaka 26 wanabaye kapiteni w’ikipe y’igihugu, ubu akaba akinira REG BBC ni undi mukinnyi uri kuri uru rutonde. Yakiniye amakipe arimo Kigali City BBC, Espoir BBC na REG BBC.

5.Kaje Elie

Kaje Elie w’imyaka 27 usanzwe ari kapiteni w’ikipe ya REG BBC, ni na we waba ari kapiteni w’iyi kipe. Yanyuze mu makipe atandukanye arimo Patriots BBC ndetse na REG BBC akinira uyu munsi.

Iyi kipe ikaba yaba itozwa n’umutoza wamutoje muri Patriots BBC na REG BBC, Henry Mwinuka.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top