Siporo

Ikipe y’igihugu iri muri Uganda bikomeje kwanga

Ikipe y’igihugu iri muri Uganda bikomeje kwanga

Ikipe y’igihugu y’umukino wa Basketball mu bagore iri muri Uganda mu mikino y’Akarere ka 5 ikomeje gutsindwa aho imikino ibiri ibanza yose yayitsinzwe.

"FIBA ZONE V Afrobasket Women Qualifiers" irimo kubera muri Uganda kuva tariki ya 14 Gashyantare ikazasozwa ku Cyumweru tariki ya 19 Gashyantare 2023.

Umukino wa mbere u Rwanda rwawukinnye na Sudani y’Epfo ku wa Gatatu tariki ya 15 Gashyantare ndetse ruranawutakaza ku manota 54-40.

Ejo hashize rwakinnye na Kenya na yo yaje gutsinda ikipe y’igihugu y’u Rwanda amanota 69-58.

Agace ka mbere Kenya yagatsinze ku manota 17 kuri 5 y’u Rwanda, agace ka kabiri u Rwanda rugatsinda ku manota 20 kuri 12 ya Kenya. Amakipe yombi yagiye kuruhuka Kenya ifite 29 u Rwanda rufite 25.

U Rwanda rwitwaye neza mu gace 3 aho rwatsinze Kenya ku manota 21 kuri 19, hari hasigayemo ikinyuranyo cy’amanota 2 na yo rwari rufite icyizere ko rushobora gukuramo mu gace ka nyuma, gusa si ko byaje kugenda kuko Kenya yabatsinze 24-12 umukino urangira ari 69 ya Kenya kuri 58 y’u Rwanda.

Uyu munsi u Rwanda ruragaruka mu kibuga saa 16h00’ rukina n’ikipe y’igihugu ya Misiri.

Ni imikino u Rwanda rurimo gukoresha nk’imyitozo yo kwitegura igikombe cy’Afurika mu bagore "FIBA Afrobasket 2023" aho rusanzwe rufite itike nk’igihugu kizakira irushanwa aho rizabera mu Rwanda kuva tariki ya 28 Nyakanga kugeza 6 Kanama 2023.

U Rwanda rukomeje gutsindwa
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top