Siporo

Ikipe y’igihugu yahagurukanye abakinnyi 14 yerekeza mu Misiri

Ikipe y’igihugu yahagurukanye abakinnyi 14 yerekeza mu Misiri

Ikipe y’igihugu mu mukino wa Volleyball mu bagabo yamaze kwerekeza mu Misiri aho yitabiriye CAVB Nations Men Championship 2023.

Ejo hashize ku wa Kabiri tariki ya 29 Kanama 2023 nibwo umutoza w’ikipe y’igihugu, Paulo de Tarso yahagurukanye abakinnyi 14 yerekeza Cairo mu Misiri ahazabera iri rushanwa hagati ya tariki ya 1-15 Nzeri 2023.

Abayobozi barimo perezida wa FRVB, Mé Ngarambe Raphael, VP Ushinzwe amarushanwa, Geoffrey Zawadi na perezida wa Zone V, Ruterana Fernand, baganiriye n’abakinnyi babasaba kuzimana u Rwanda kuko ubushobozi babufite ndetse banabashyikiriza ibendera.

Kapiteni w’Ikipe y’igihugu Dusenge Wicklif, yafashe ijambo yizeza abayobozi ko batagiye gutembera kandi bazagerageza gutera ikirenge mu cya bashiki ba bo.

Ikipe yahagurutse mu Rwanda ku gicamunsi cy’ejo inyura Addis Ababa muri Ethiopia aho yavuye mu ijoro saa 21h30 igera Cairo mu Misiri mu rukerera rwo ku wa rw’uyu munsi ku wa Gatatu.

Abakinnyi umutoza yahagurukanye ni; Dusenge Wicklif, Muvara Ronald, Nsabimana Mahoro Yvan, Kanamugire Prince, Rwigema Simeon, Gatsinzi Venuste, Twagirayezu Emmy, Irakoze Alain, Kwizera Eric, Niyonshima Samuel, Ndahayo Dieu Est La, Gisubizo Merci, Ntanteteri Ivan Chrispin na Sibomana Placide

Ikipe y'Igihugu yerekeje mu Misiri
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top