Siporo

Ikipe y’igihugu yatahukanye imidali 7 muri CANA ZONE 3

Ikipe y’igihugu yatahukanye imidali 7 muri CANA ZONE 3

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umukino wo koga yari yitabiriye irushanwa rya "CANA ZONE 3 Championship" ryaberaga Tanzania yegukanye imidali 7 aho yasoje ku mwanya wa 2.

Iri rushanwa ryaberaga mu Mujyi wa Dar es Salaam kuva tariki ya 17 Ugushyingo rikaba ryarasojwe ejo hashize tariki ya 20 Ugushyingo 2022 aho Maniraguha Eloi yanegukanye umudali wa zahabu nyuma yo kuba uwa mbere mu koga metero 50 nk’ikinyugunyugu (butterfly).

Ni umudali yegukanye ku munsi wa kabiri w’irushanwa, ni nyuma y’uko ku munsi wa mbere w’irushawa yari yoze “Breaststroke” ariko ntiyagira umudali abona. Kuri uwo munsi wa mbere kandi abanyarwanda Ishimwe Claudette, Dusabe Claude na Eric Iradukunda barushanyijwe muri metero 800 “Freestyle” ariko ntibahirwa kimwe n’umunsi wa kabiri ntiwabahiriye.

Niyomugabo Jackson yatwaye umudali w’umuringa mu cyiciro cy’abahoze bakina uyu mukino (Masters swimmers) muri metero 400, anatwara uwa zahabu muri metero 50.

Tariki ya 20 Uguhyinyo 2022 u Rwanda rwakinnye umukino wa nyuma wa rwo muri “Open Water” ku ntera ya metero 4000.

Ni umukino wakinwe mu buryo bwo guhana hana agati “relay” aho abakinnyi; Nyirabyenda, Eloi Maniraguha, Duasabe Claude na Iradukunda Eric babashije guhesha u Rwanda umwanya wa 2 bakoresheje iminota 54, amasegonda 27 n’ibyijana 12.

Ku munsi wa nyuma bakaba baregukanye imidali 4 isanga itatu rwari rwatwaye biba imidali 7 yose muri rusange rwatahukanye.

Aka karere ka 3 kagizwe n’ibihugu 7 ari u Rwanda, Burundi, Uganda, Kenya, Tanzania, Eritrea na Ethiopia itaritabiriye imikino yo kuri iyi nshuro.

Ikipe y'igihugu yatahukanye imidali 7
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

To Top