Siporo

Imibare y’Amavubi yajemo indi mibare

Imibare y’Amavubi yajemo indi mibare

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda imibare yayo yo kujya mu gikombe cy’Afurika yajemo irindi hurizo rikomeye ni nyuma y’uko itewe mpaga ku mukino wa Benin.

Mu ijoro ryakeye nibwo haje inkuru y’uko CAF yamaze gufata icyemezo cyo gutera mpaga u Rwanda mu mukino w’umunsi wa 5 w’itsinda L yanganyijemo na Benin 1-1 mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023 kubera ko rwakinishije Muhire Kevin wari ufite amakarita 2 y’imihondo.

U Rwanda rwari rufite amanota 3, rwari ku mibare yo kuba rusabwa gutsinda imikino 2 rusigaje ya Mozambique na Senegal rugahita rubona itike y’igikombe cy’Afurika.

Nyuma yo guterwa mpaga ikamburwa inota, ubu ruri ku mwanya wa nyuma n’amanota 2, Mozambique na Benin zifite 4 mu gihe Senegal ya mbere yamaze no kubona itike ifite 12.

Ubu noneho imibare y’Amavubi yo kujya mu gikombe cy’Afurika kizabera Côte d’Ivoire yajemo indi mibare itoroshye.

Ubu Amavubi kugira ngo abone itike y’igikombe cy’Afurika birasaba ko mbere na mbere atsinda imikino yayo yose isigaje irimo uwa Mozambique na Senegal kuko yahita igira amanota 8.

Ibi ariko ntibyaba bihagije kuko byasaba ko na Senegal yaba yatsinze Benin ndetse na Mozambique igatsinda Benin cyangwa bakanganya.

Icyo Amavubi asabwa nta kindi ni uko yatsinda imikino yayo ariko agasenga Imana Benin ntigeze amanota 8 (gutsinda umukino umwe ikanganya undi) kuko igejeje amanota 8 ikanganya n’u Rwanda, yahita isezererwa.

Kuko nk’uko CAF ibiteganya mu mategeko yayo, amakipe akurikirana hakurikijwe amanota, ifite amanota menshi niyo iza imbere.

Iyo amakipe anganyije amanota hahita harebwa ikinyuranyo cy’ibitego ku makipe anganya amanota (u Rwanda runganyije na Benin amanota, u Rwanda rwaba ruri inyuma mu bitego kuko rwinjije 1 mu izamu rya Benin ariko Benin nayo yinjiza kimwe hakiyongeraho ibitego 3 bya mpaga).

Nyuma hahita hakurikiraho kureba imikino yahuje ayo makipe anganya amanota iyakuye ku yindi amanota menshi akaba ari yo iza imbere (mu gihe u Rwanda rwanganya amanota na Benin, Benin yahita iza imbere y’u Rwanda kuko yayikuyeho amanota 4).

Imibare y'Amavubi yajemo indi mibare ikomeye
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top