Siporo

Imikino ibanza ya 1/8 y’igikombe cy’Amahoro isize habayeho gutungurana

Imikino ibanza ya 1/8 y’igikombe cy’Amahoro isize habayeho gutungurana

Uyu munsi nibwo habaye imwe mu mikino ibanza ya 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro aho ikipe ya Police FC yatunguwe na La Jeunesse yo mu cyiciro cya 2 banganya 2-2.

La Jeunesse yari yakiriye Police FC, iyi kipe y’abashinzwe umutekano ntabwo yahiriwe n’igice cya mbere kuko wabonga La Jeunesse iyirusha cyane byaje no gutuma iyitsinda hakiri kare bya Kayiranga Abdul ku munota wa 16 na Twizerimana Olivier 26.

Mbere y’uko bajya kuruhuka ku munota wa 39, Hakizimana Muhadjiri yaje gutsindira Police FC. Mu gice cya kabiri Police FC yashatse ikindi gitego aho wabonaga ko yakangutse maze ku munota wa 84, Hakizimana Muhadjiri yongeye gutsindira Police FC
icya 2, umukino urangira ari 2-2.

Musanze FC na Rayon Sports zanganyirije kuri Stade Ubworoherane 0-0. Ni umukino waranzwe no gusatirana ku mpande zombi ariko abanyezamu yaba Ntaribi wa Musanze FC na Adolphe wa Rayon Sports babyitwaramo neza.

Byari inkuru nziza kuri Rayon Sports yari yagaruye abakinnyi bayo bamaze iminsi bafite ikibazo cy’imvune nka Onana Willy Essomba winjiye mu kibuga asimbura mu gice cya kabiri ndetse na Niyigena Clement we watangiye umukino.

Amakipe yombi akaba yanganyije 0-0 akaba agomba kuzisobanura mu mukino wo kwishura yishakamo ijya muri ¼.

Indi mikino yabaye, Kiyovu Sports yatsindiye Marines i RUbavu 1-0 ni mu gihe Gicumbi FC yanganyirije na Bugesera FC i Gicumbi.

Indi mikino ya 1/8 ibanza iteganyijwe ku munsi w’ejo

Gasogi United vs Sunrise FC
Amagaju vs APR FC
Etincelles vs AS Kigali
Etoile del’Est vs Mukura VS

Rayon Sports yanganyije na Musanze FC
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top