Siporo

Imikino yose mu Rwanda yafunguwe

Imikino yose mu Rwanda yafunguwe

Minisiteri ya Siporo yamaze kwemeza ko ibikorwa bya siporo byose mu gihugu bifunguye guhera uyu munsi tariki ya 28 Nzeri 2020.

Ni itangazo ryasohotse nyuma y’amezi 6 imikino mu gihugu yarahagaze kubera icyorezo cya COVID-19 cyari cyamaze kugera mu Rwanda.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku wa 18 Nzeri 2020, Minisitiri wa Siporo ari kumwe n’umunyamabanga uhoraho muri MINISPORTS bemeje ko nyuma y’amezi 6 imikino yarahagaritswe mu gihugu, mu Kwakira izasubukurwa amakipe agatangira gukora imyitozo.

Icyo gihe umunyamabanga uhoraho muri MINISPORTS, Shema Maboko Didier yagize ati"Nk’uko nigeze kubikomozaho muri buri mukino twashyizeho ingamba, ubu turi kureba ingamba buri federasiyo yashyizeho mu gihe imikino yaba iri kuba. Bitarenze intangiriro z’ukwa 10 imikino n’amarushanwa biraza gutangira, amakipe yitegure imikino mpuzamahanga.”

“Hari federasiyo zimaze kuduha gahunda zitandukanye nka FERWAFA, Federasiyo ya Basket n’iz’iyindi mikino mu buryo bazakurikiza amabwiriza atandukanye.”

Mu itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa yandikiye amafederasiyo yose, yayamenyesheje ko hashingiwe ku ngamba amafederasiyo yagaragaje zizakurikizwa hirindwa icyorezo cya COVID-19 ubwo hazaba hasubukuwe imikino n’imyitozo, babwiwe ko imikino yose isubukuwe guhera uyu munsi ku wa 28 Nzeri 202o.

Yamenyesheje kandi ko buri federasiyo igomba gutegura ingengabihe y’amarushanwa n’imyitozo bakabanza bakayishyikiriza Minisiteri ya Siporo.

Yabibukije ko ingamba zo kwirinda icyorezo zigomba gukomeza ndetse n’aho bakorera imyitozo hakajya izo ngamba mu rwego rwo gukomeza kubunga bunga ubuzima bw’abakinnyi n’abandi bose bazaba bahari.

Basubukuye iyi mikino mu gihe tariki ya 8 Kamena 2020 hari indi mikino yari yasubukuwe ari yo; Tennis, Golf, Cycling, imikino ngororamubiri, gutwara imodoka, Fencing, kugenda n’amaguru(jogging).

Imikino yose yafunguwe uyu munsi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top