Siporo

Imodoka y’abafana ba APR FC yatewe amabuye bamwe barakomereka

Imodoka y’abafana ba APR FC yatewe amabuye bamwe barakomereka

Niba hari urugendo rugoranye, ni urwa Huye - Kigali rwo ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki ya 12 Gashyantare 2023 aho bamwe babigendeyemo bagaterwa amabuye nk’imodoka imwe yari itwaye abafana ba APR FC yamenwe ibirahure.

Ni nyuma y’umukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona 2022-23 wahuje Rayon Sports na APR FC ubera kuri Stade Huye aho Rayon Sports yayitsinze 1-0.

Ubwo benshi mu bafana yaba aba APR FC na Rayon Sports bari batashye, basanze abantu ku muhanda bashungereye cyane cyane muri Nyanza.

Benshi bari biganjemo abana n’urubyiruko bari bafite ibiti n’amabuye, bakubitaga buri modoka itambutse.

Aba bafana utamenya ngo ni ab’ikipe runaka, iyo bateraga amabuye ku bw’ibyago hari bamwe yafataga.

Abafana ba APR FC bibumbiye muri Zone 1, bahuye n’iki kibazo aho imodoka ya Ritco bari barimo yateweho amabuye menshi ndetse ibuye rimwe rifata umukobwa umwe riramukomeretsa biba ngombwa ko ihagarara.

Bamukuyemo babanza kumuha ubutabazi bw’ibanze ni na ko iyi modoka yari igeze muri Rusatira yahisemo guhita ijya kuri Sitasiyo ya RIB ya Rusatira gutanga ikirego kugira ngo barebe ko bafashwa kumenya abamennye ibirahure iyi imodoka.

Si bo gusa kuko n’izindi modoka z’abafana yagiye ziterwaho amabuye nk’imodoka ya "Visit Rwanda" yarimo Online Fan Club.

Ibi byakomeje ubwo barimo basohoka miuri Rusatira winjira muri Nyanza, aho ho banahagararaga mu nzira imodoka bakazihagarika bakazibuza gutambuka.

Zone1 ni yo yateweho amabuye
Ritco ibirahure babimennye
Mu muhanda hari huzuye abantu benshi ari na bo bateye amabuye
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Rumera
    Ku wa 13-02-2023

    Ntabwo football ari intambara. Kugeza aho bamwe bakomereka. Ibi ntibikwiye mu rwa Gasabo. Ababigizemo uruhare bamenyekane babiryozwe.

  • Nshi
    Ku wa 13-02-2023

    I Rusatira ni muri Huye ntabwo Ari muri Nyanza

  • Issa
    Ku wa 12-02-2023

    Rayon yatunguye abantu benshi ark numvaga mfite ikizere

IZASOMWE CYANE

To Top