Siporo

Impamvu Migi yasezeye mu ikipe y’igihugu

Impamvu Migi yasezeye mu ikipe y’igihugu

Nyuma y’imyaka 14 ari umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi, Migi yatangaje ko asezeye mu ikipe y’igihugu kuko yumva ibyo yagombaga gutanga yamaze kubitanga.

ibi yabitangaje mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane mu kiganiro na Radio Flash aho yavuze ko abona igihe kigeze ngo atange umwanya, ni mu gihe avuga ko nta w’undi mukino ateganya gukina.

Yagize ati"Bitarenze mu kwezi kwa cumi uyu mwaka ndasezera, nta y’indi match nteganya gukinira Amavubi, ku bwanjye umwanzuro namaze kuwufata, ibyo nari mfite narabitanze, aho kugira ngo uzavemo nabi izina ryawe uryishe wasezera bagikugunze, hari ibintubitari byiza mba mbonamo, si ikintu nahubukiye.”

Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati, yasoje amasezerano muri KMC yo muri Tanzania aho ahamya ko ataramenya niba azayongerera andi.

Migi yaherukaga gukinira Amavubi tariki ya 12 Ukwakira 2018, ubwo Amavubi yatsindirwaga muri Guinea-Conakry ibitego 2-0 mu mukino w’itsinda H mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2019.

Mugiraneza Jean Baptiste Migi yakiniye Amavubi kuva muri 2006, akaba yarayikiniye imikino 68 ayitsindira ibitego 7.

Migi yasezeye mu ikipe y'igihugu
Migi yari kapiteni wungirije Haruna mu ikipe y'igihugu
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top