Siporo

Impamvu Rwatubaye Abdul atarakinira ikipe ye nyuma yo kuva mu kato

Impamvu Rwatubaye Abdul atarakinira ikipe ye nyuma yo kuva mu kato

Nyuma y’uko Rwatubyaye Abdul avuye mu kato, ntabwo arabasha gukinira ikipe ye ya Colorado Springs Switchbacks bitewe n’imvune yagize ubwo yari mu kato.

Mu mpera za Nyakanga 2020, Rwatubaye Abdul yashyizwe mu kato nyuma y’uko hari umukinnyi baba mu nyubako imwe wagaragaweho n’icyorezo cya COVID-19.

Nyuma yo kumara iminsi 12 mu kato, uyu mukinnyi ukina mu mutima w’ubwugarizi nta mukino arabasha gukinira iyi kipe.

Rwatubaye Abdul yabwiye ISIMBI ko byatewe n’ikibazo yagize cyo mu nyama zo mu itako zakwedutse (Pulled Hamstring), ariko akaba azatangira imyitozo vuba.

Yagize ati“ndarwaye, nagize ‘Pulled Hamstring’. Byabaye ubwo nari mu kato nikoresha imyitozo. Nzatangira imyitozo ku wa Kane w’iki cyumweru.”

Rwatubyaye aheruka mu kibuga tariki ya 18 Nyakanga ubwo banganyaga na Real Monarchs 3-3, akaba ari na we watsinze igitego cya nyuma cyatumye ikipe ye ibona intsinzi.

Nyuma ya bwo bamaze gukina imikino 4 ariko nta ntsinzi n’imwe barabona, batsinzwe na Real Monarchs 2-1, batsindwa na New Mexico United 1-0, El Paso Locomotive 4-2 ni mu gihe kandi bongeye kunganya na El Paso Locomotive 0-0.

Rwatubyaye azatangira imyitozo ku wa Kane w'iki cyumweru
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

To Top