Siporo

Impera z’icyumweru zasekeye ba rutahizamu b’u Rwanda bakina hanze, Gitego atsinda ’hat-trick’ - Uko Abakinnyi bakina hanze bitwaye (AMAFOTO)

Impera z’icyumweru zasekeye ba rutahizamu b’u Rwanda bakina hanze, Gitego atsinda ’hat-trick’ - Uko Abakinnyi bakina hanze bitwaye (AMAFOTO)

Zari impera z’icyumweru nziza kuri ba rutahizamu b’u Rwanda bakina hanze ya rwo, Gitego Arthur yatsinze ’hat-trick’, Nshuti Innocent mu mukino we wa mbere atangira atsinda igitego ni na ko Meddie Kagere yafashije Namungo FC kunganya na KMC.

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe uko abakinnyi b’abanyarwanda bitwaye mu mpera z’icyumweru gishize.

Bizimana Djihad - Kryvbas FC

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize tariki ya 23 Gashyantare 2024, Bizimana yari mu kibuga akina iminota 90 mu mukino w’umunsi wa 18 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Ukraine batsinzemo LNZ 3-0. Iyi kipe ni yo iyoboye urutonde n’amanota 37.

Kwizera Olivier - Al-Kawkab

Kwizera Olivier yari mu izamu rya Al Kawkab mu cyiciro cya 3 muri Saudi Arabia ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 25 Gashyantare 2024 mu mukino iyi kipe yanganyijemo na Afief 0-0.

Nyuma y’umunsi wa 25 Al Kawkab iri ku mwanya wa 11 n’amanota 31, Neom ya mbere ifite 57.

Runanguka Steve- Al Nojoom

Ntabwo Al Nojoom ya Rubanguka Steve mu cyiciro cya gatatu muri Saudi Arabia byayigendekeye neza ejo hashize ku Cyumweru, ni nyuma yo kunyagirwa na Neom 4-0. Rubanguka Steve yari mu kibuga. Iyi kipe iri ku mwanya wa 13 n’amanota 21, urutonde ruyobowe na Neom na 57.

Hakim Sahabo - Standard Liege

Hakim Sahabo ntabwo yari muri 18 Standard de Liège yaraye yifashishije ku mukino batsinzwemo na Union Saint-Gilloise ari na yo iyoboye urutonde.

Nyuma y’umunsi wa 26 iyi kipe iri ku mwanya wa 11 n’amanota 28, Union Saint-Gilloise ya mbere ifite 65.

Maxime Wenssens - Royale Union Saint-Gilloise

Ntabwo umunyezamu w’umunyarwanda, Maxime Wenssens yari muri 18 bifashishijwe n’ikipe ya Union Saint-Gilloise mu mukino w’icyiciro cya mbere mu Bubiligi iyi kipe yatsinzemo Standard de Liège ya Hakim Sahabo ejo hashize ku Cyumweru. Iyi kipe iyoboye urutonde n’amanota 65 nyuma y’umunsi wa 27.

Emeran Noam - Groningen FC

Groningen yo mu cyiciro cya kabiri mu Buholandi ya Emeran Noam ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, yanganyije na Helmond Sport 0-0 mu mukino w’umunsi wa 27. Emeran ntabwo yari mu bakinnyi bifashishijwe. Iyi kipe iri ku mwanya wa 5 n’amanota 45 ku rutonde ruyobowe na Willen II na 57.

Gitego Arthur - AFC Leopards

Gitego Arthur ejo hashize ku Cyumweru ikipe ye ya AFC Leopards yesezereye inyagiye PAC University 3-0 mu gikombe cya Mozzart Bet. Ibitego byose bya AFC Leopards byatsinzwe na Gitego Arthur.

Sibomana Patrick Papy & Emery Bayisenge- Gor Mahia

Ejo hashize Papy na Emery bakinira Gor Mahia muri Kenya ntabwo byagenze neza kuko basezerewe mu gikombe cya Mozzart Bet na Denmak FC kuri penaliti, ni nyuma y’uko banganyije ubusa ku busa.

Manzi Thierry - Al Ahli Tripoli

Manzi na Al Ahli Tripoli mu cyiciro cya mbere muri Libya, ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize tariki ya 24 Gashyantare 2024, batsinze Asswehly 1-0. Manzi Thierry yakinnye iminota 45 y’igice cya mbere.

Mu itsinda B, nyuma y’umunsi wa 13 iyi kipe ni yo iyoboye urutonde n’amanota 32.

Haruna Niyonzima - Al Ta’awon

Haruna Niyonzima na Al Ta’awon mu cyiciro cya mbere muri Libya, baheruka gukina tariki ya 20 Gashyantare 2024 ubwo bakinaga Al Tahadi mu mukino w’umunsi wa 12 wa shampiyona aho baje no kuyitsinda 2-1.

Muri iri tsinda rya bo iyi kipe ye iri ku mwanya wa 5 n’amanota 21 ku rutonde ruyobowe na Al Nasr na 28.

Mugisha Bonheur Casemiro - AS Marsa

Muri shampiyona ya kamarampaka mu makipe arwana no kutamanuka mu cyiciro cya kabiri muri Tunisia, ejo hashize Mugisha Bonheur Casemiro na AS Marsa akinira batsinzwe 1-0 na Soliman. Iyi kipe ifite amahirwe menshi yo kumanuka mu cyiciro cya kabiri kuko ari iya nyuma mu makipe 8.

Imanishimwe Emmanuel Mangwende - FAR Rabat

Ejo hashize ku Cyumweru, Imanishimwe Emmanuel Mangwende yari ku ntebe y’abasimbura mu mukino ikipe ye ya FAR Rabat mu cyiciro cya mbere muri Maroc yatsinzemo UTS 3-0 mu mukino w’umunsi wa 21. Iyi kipe ubu ni yo iyoboye urutonde n’amanota

Meddie Kagere - Namungo FC

Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, Meddie Kagere yabanje mu kibuga anatsinda igitego kimwe muri bibiri ikipe ye ya Namungo FC mu cyiciro cya mbere muri Tanzania yanganyijemo na KMC 2-2.

Nyuma y’umunsi wa 17, Namungo FC iri ku mwanya wa 9 n’amanota 20, Yanga ya mbere ifite 46.

Ntwali Fiacre - TS Galaxy

Umunyezamu mpuzamahanga w’Umunyarwanda ukinira ikipe ya TS Galaxy yo muri Afurika y’Epfo mu cyiciro cya mbere, Ntwari Fiacre yari yabanje mu kibuga ku wa Gatanu mu mukino wa 1/16 cy’irangiza w’igikombe cya Nedbank batsinzemo Red Arrows 2-1.

Nshuti Innocent - One Knoxville FC

Nshuti Innocent yakinaga umukino we wa mbere muri One Knoxville FC yo mu cyiciro cya gatatu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Wari umukino wa gicuti ikipe ye yaraye inganyijemo na Chattanooga Red Wolves 2-2, Nshuti Innocent akaba yatsinze igitego kimwe muri bibiri batsinze, kikaba igitego cye cya mbere mu mukino we wa mbere.

Rwatubyaye Abdul - FC Shkupi

Rwatubyaye Abdul ni undi mukinnyi w’umunyarwanda wanyeganyeje inshundura ndetse bifasha ikipe ye kuguma ku mwanya wa mbere.

Hari mu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Macedonia aho ikipe ye ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize tariki ya 24 Gashyantare 2024 yanganyije FC Struga 2-2. Rwatubyaye ni we watsindiye FC Shkupi igitego cya kabiri cyatumye ikipe ye ibona inota rimwe. Ubu iyi kipe ni iya mbere n’amanota 42.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top