Siporo

Impinduka ku mikino ya Rayon Sports, AS Kigali na Police FC mu gikombe cy’Amahoro

Impinduka ku mikino ya Rayon Sports, AS Kigali na Police FC mu gikombe cy’Amahoro

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ’FERWAFA’ ryamaze kwandikira amakipe ya Rayon Sports, Police FC na AS Kigali n’ayo bizahura mu mikino yo kwishyura ya 1/8 mu gikombe cy’Amahoro iyamenyesha ko hari impinduka zabaye kuri iyi mikino bitewe n’ikibuga kizakira iyi mikino.}}

Mu ibaruwa yasinyweho n’Umunyamabanga wa FERWAFA, Muhire Henry yamenyesheje aya makipe ko bitewe n’uko ikibuga kizakira iyi mikino kizakoreshwa n’abanyeshuri bahategera imodoka basubira ku ishuri, yimuriwe amasaha.

Ati "tubandikiye tugira ngo tubamenyeshe ko hari igikorwa cyo gutwara abanyeshuri basubira ku mashuri ku matariki ya 18,19,20 na 21 Mata 2022 cyateguwe na NESA kandi bakaba bazakoresha Stade ya Kigali. Ni muri urwo rwego twagira ngo tubamenyeshe impinduka ku masaha y’imikino yari iteganyijwe kuri ayo matariki twavuze haruguru kugira ngo icyo gikorwa kizagende neza."

Tariki ya 19 Mata umukino wa Police FC na La Jeunesse wagombaga kuzaba saa 15h, wimuriwe saa 18h.

Tariki ya 20 Mata umukino wa AS Kigali na Etincelles wagombaga kuzaba saa 12h30’, washyizwe saa 15h00’ ni mu gihe uwa Rayon Sports na Musanze FC wagombaga kuzaba saa 15h30’ kuri uwo munsi washyizwe saa 18h00’.

Imikino irimo uwa Rayon Sports na Musanze FC yimuriwe amasaha
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Nshuti mpano yvan
    Ku wa 17-04-2022

    Kur reyon sport nugushyiramo imbaraha tugatwara igikombe cyamahoro natwe tugasohokera igihugu

  • Nshuti mpano yvan
    Ku wa 17-04-2022

    Kur reyon sport nugushyiramo imbaraha tugatwara igikombe cyamahoro natwe tugasohokera igihugu

  • Nshuti mpano yvan
    Ku wa 17-04-2022

    Kur reyon sport nugushyiramo imbaraha tugatwara igikombe cyamahoro natwe tugasohokera igihugu

IZASOMWE CYANE

To Top