Siporo

Impinduka mu myiteguro y’Amavubi

Impinduka mu myiteguro y’Amavubi

Perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Olivier avuga ko igihe ikipe y’igihugu yajyaga ifata yitegura kigomba kugabanuka ahubwo hagashyirwa imbaraga muri shampiyona abakinnyi bakajya baza bameze neza.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda, iyo yabaga yitegura umukino runaka, ni imwe mu makipe y’ibihugu yajyaga yitegura igihe kinini aho umutoza yamaranaga n’abakinnyi ibyumweru bigera muri 3 bitegura, ugasanga na shampiyona yahagaze kubera amakipe afitemo abakinnyi, byatumaga habaho ibirarane byinshi muri shampiyona.

Urebye nk’ikipe y’igihugu yakinnye imikino ya Mali na Kenya tariki ya 1 na 5 Nzeri, yahamagawe tariki ya 12 Kanama aho abakinnyi bakina imbere mu gihigu bahise bajya mu mwiherero.

Nizeyimana Olivier avuga ko iki kintu batangiye kukigaho ndetse ko no kuri iyi nshuro igihe cyagabanijwe ku ikipe y’igihugu irimo yitegura Uganda, ndetse mu minsi iri imbere kizagabanywa cyane kandi ahamya ko nta ngaruka bizagira.

Ati "urebye ubu igihe ikipe y’igihugu yahamagariwe mu mwiherero ubona ko ari gito ugereranyije n’uko byabaga bimeze, biri mu byatumaga na shampiyona itinda cyane, ariko nidukorana n’abatoza b’ikipe y’igihugu, tugategurana nabo uko ibintu bizajya bigenda, tukagabanya iminsi yo kwitegura, tukanubaka iby’imbere mu gihugu, kuko na shampiyona itameze neza n’ibindi byatuvuna."

Kuri iyi nshuro abakinnyi bahamagawe tariki 27 Nzeri, ab’imbere mu gihugu batangira umwiherero tariki ya 29 Nzeri ni mu gihe umukino wa Uganda uzaba tariki ya 7 Ukwakira, bivuze ko byavuye ku byumweru 3 bijya ku minsi 9 yo kwitegura.

Amavu igihe yajyaga amara yitegura kigomba kugabanuka
Nizeyimana Olivier avuga ko ari kimwe mu bizatuma shampiyona itazamo ibibazo byinshi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

To Top