Siporo

Impinduka, Rayon Sports yasimbujwe Police FC ku mukino wa APR FC

Impinduka,  Rayon  Sports yasimbujwe Police FC ku mukino wa APR FC

Police FC ni yo igomba gucakirana na APR FC mu mukino wo gufungura kumugaragaro Stade Amahoro yari imaze imyaka irenga 2 ivugururwa, ni nyuma y’uko byari byavuzwe ko ari Rayon Sports bazakina.

Ni umukino uteganyijwe kuzaba tariki ya 1 Nyakanga 2024 saa 17h00’, ukazaba ari mu rwego rwo kwizihiza umunsi w’Ubwigenge (tariki ya 1 Nyakanga).

Mu ntangiriro byavugwaga ko uyu mukino ugomba kongera guhuza APR FC na Rayon Sports zari zakiniye kuri iyi Stade bwa mbere.

Umunyamabanga wa FERWAFA, Kalisa Adolphe Camarade yabwiye ISIMBI ko uyu mukino ugomba guhuza APR FC na Police aho kuba Rayon Sports.

Ati "umukino uzahuza APR FC na Police FC. Abavugaga Rayon Sports ntibari kure y’ukuri kuko yabanje gutekerezwaho."

Bivugwa ko impamvu Rayon Sports bayiretse ari uko itarangira imyitozo bahitamo APR FC na Police FC zatangiye imyitozo.

APR FC na Rayon Sports ziheruka guhura tariki ya 15 Kamena 2024 zinganya ubusa ku busa mu mukino wabereye kuri Stade Amahoro ari na wo mukino wa mbere wari uyibereyeho kuva yavugururwa.

Police FC igomba guhura na APR FC mu gufungura Stade Amahoro
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Ayingeneye Charles
    Ku wa 29-06-2024

    Nimutubwire code yokugura tike kumukino wa APR na police.

  • Ayingeneye Charles
    Ku wa 29-06-2024

    Nimutubwire code yokugura tike kumukino wa APR na police.

  • Foustin bunani
    Ku wa 28-06-2024

    Ikibazo iriya aplicasio y apr fc ifungurwa gute ko byanga

  • Foustin bunani
    Ku wa 28-06-2024

    Ndashakako mwaturangira shop y Apr fc kuko ntituhazi murakoze

  • Foustin bunani
    Ku wa 28-06-2024

    Ndashakako mwaturangira shop y Apr fc kuko ntituhazi murakoze

IZASOMWE CYANE

To Top