Inama yahuje abahoze bayobora Rayon na perezida wayo ni iherezo ry’ibibazo? Muvunyi Paul ntiyahabonetse
Ku munsi w’ejo hashize nibwo abahoze bayobora ikipe ya Rayon Sports, bahuye na Uwayezu Jean Fidele kugira ngo baganire batahirize umugozi umwe birinde icyabatanya ahubwo biyubakire ikipe yabo.
Mubitabiriye iyi nama yabereye ku cyiciro cya Rayon Sports tariki ya 18 Kanama, barimo Gacinya Chance Denis, Muhirwa Prosper na Munyakazi Sadate, undi wari witezwe ni Muvunyi Paul ariko ntiyabashije kuhaboneka, ariko amakuru ISIMBI yamenye ni uko na we iki gitekerezo yari agishyigikiye ariko ntiyaboneka kubera akazi.
Kumva ko aba bantu bahuye byonyine ni nk’ibitangaza kuko benshi bakekaga ko bitabaho bitewe n’uko batumvikanaga.
Uku kutumvikana byatangiye 2019 ubwo Munyakazi Sadate yari yagizwe umuyobozi w’iyi kipe, bagiye bamushinja kubirukana bakajya kure y’ikipe yabo, ni mu gihe we yavugaga ko aje utwika ishyamba akarikuraho.
Ibi byagiye bukururuka kugeza aho bishyize Rayon Sports mu bibazo na n’uyu munsi ikirimo guhura n’ingaruka zabyo.
Byasabye ko Leta ibyinjiramo maze ifata umwanzuro ko abahoze bayiyobora nta n’umwe wemerewe kongera kuyiyobora kuko ari bo bayiteza ibibazo, nibwo haje gutorwa Uwayezu Jean Fidele ubu akaba ari perezida wa Rayon Spots watowe mu Kwakira 2020.
Nubwo bimeze bitya ariko n’ubundi iyi kipe yakomeje guhura n’ibibazo, noneho bishingiye ku mikoro aho aba bagabo bahoze bayobora iyi kipe banze kongera kugira amafaranga batanga nka mbere kuko bavuga ko bagijwe kure y’ikipe bihebeye.
Mu gushaka umuti w’ikibazo, bivugwa Uwayezu Jean Fidele, yagize igitekerezo cyo guhuriza hamwe Sadate ndetse n’aba bagabo bahoze bayobora Rayon Sports kugira ngo biyunge bahuze imbaraga, aho gushwana ahubwo bafatanye bubake ikipe ikomeye.
Ibi byaje kugerwaho aho bose bemeye guhura, ibintu byari byarananiranye mu mezi yatambutse, baganira na perezida w’iyi kipe ndetse bemera kwiyunga n’ubwo Muvunyi Paul atabashije kuhakandagira ariko akaba yari yabibamenyesheje ko ataboneka.
Aba bagabo bakaba basabye Komite Nyobozi ya Rayon Sports kubareka bakagira uruhare mu iyubakwa ry’ikipe, mu gihe haba hari icyo ikipe ikeneye akabatumizaho bakaganira bakareba icyakorwa, akaba ari mu rwego rwo kugira ngo nabo bongere bibone mu ikipe.
Abakurikiranira iby’umupira w’amaguru hafi mu Rwanda, bemeza ko niba koko aba bagabo bahuye k’ubushake, bose barajwe ishinga n’ikintu kimwe nta gahato kabayeho ngo bamwe baze bya nyirarubeshwa, byaba ari iherezo ry’ibibazo biri muri iyi kipe cyane ko igihe cyose bagiye bafatanya bagiye bagera k’umusaruro.

Ibitekerezo
Niyonsaba Vincent
Ku wa 19-08-2021nibiyunge bubake ikipe ya Rubanda ubundi umufana naza stade ikipe igye yinjiza
Niyonsaba Vincent
Ku wa 19-08-2021nibiyunge bubake ikipe ya Rubanda ubundi umufana naza stade ikipe igye yinjiza