Ikipe y’u Rwanda y’abahungu batarengeje imyaka 18 n’iya Uganda mu bakobwa mu mukino wa Basketball zegukanye igikombe cy’irushanwa ry’Akarere ka 5 “FIBA U-18 Africa Championship 2022-Zone V Preliminaries”, ryaberaga i Kampala muri Uganda kuva taliki 12 kugeza 18 Kamena 2022.
Iri rushanwa ryari ryitabiriwe n’ibihugu 3, ari byo Uganda, u Rwanda na Tanzania mu byiciro byombi, byatumye amakipe akina mu buryo bw’imikino ibanza n’iyo kwishyura, bisobanuye ko buri gihugu cyagiye gihura n’ikindi inshuro 2.
Ikipe y’u Rwanda mu bahungu yegukanye igikombe cy’iri rushanwa, mbere y’uko hakinwa umukino usoza, yitwaye neza itsinda Tanzania mu mukino wa nyuma amanota 84 kuri 43.
Muri uwo mukino wabaye ku wa Gatandatu, taliki 18 Kamena 2022, ikipe y’u Rwanda yihariye uduce twose, aho yatangiye itsinda agace ka mbere ku manota 19-4, aka kabiri kuri 18-16, aka gatatu ku manota 29-15 ndetse n’agace ka nyuma (4), ku manota 18-14.
Ikipe y’u Rwanda yashyizeho agahigo ko gutsinda imikino yose yakinnye uko ari 4, ikaba yahise isoza iyi mikino iri ku mwanya wa mbere n’amanota 8, ikurikirwa na Uganda na Tanzania aho zombi zinganya amanota 5.
Kapiteni w’ikipe y’u Rwanda, Sano Rutatika Dick, akaba ari we wahembwe nk’umukinnyi witwaye neza w’irushanwa mu bahungu.
Ikipe y’u Rwanda yatangiye itsinda Uganda amanota 59-38, mu mukino wabaye taliki 13 Kamena 2022. Yaje gutsinda Tanzania mu mukino wakurikiyeho tariki 15 Kamena 2022, ku manota 73 kuri 57.
Mu mikino yo kwishyura, yongeye gutsinda Uganda amanota 72 kuri 59, wabaye taliki 16 Kamena 2022, ni mu gihe yatsindaga kandi Tanzania mu gusoza ku manota 84 kuri 43.
Ku rundi ruhande, ikipe y’igihugu ya Uganda nayo yatwaye igikombe mu bakobwa, nyuma yo kwitwara neza itsinda Tanzania ku manota 63 kuri 43. Uyu mukino wari kamarampaka, kuko wagiye kuba amakipe yombi anganya amanota 5.
Uganda ikaba yasoje iri rushanwa iri ku mwanya wa mbere n’amanota 7, ikurikirwa na Tanzania n’amanota 6 naho u Rwanda ni urwa 3 n’amanota 5.
Nyuma yo gutwara igikombe cy’Akarere ka 5, ikipe y’u Rwanda mu bahungu na Uganda mu bakobwa, zahise zikatisha itike yo kuzahagararira aka karere mu mikino y’igikombe cy’Afurika, “U-18 Afrobasket”, izabera i Antananarivo muri Madagascar kuva taliki 04 kugeza 14 Kanama 2022.
Ibitekerezo
Edou
Ku wa 19-06-2022Ibaze gusoma inkuru ukayirangiza utaramenya umukino wakinwaga uwo Ari wo