Siporo

Iradukunda yasobanuye ibyo kujya gukina mu cyiciro cya kabiri mu Budage

Iradukunda yasobanuye ibyo kujya gukina mu cyiciro cya kabiri mu Budage

Iradukunda Elie Tatou wamaze kubona ikipe yo mu Budage, yavuze ko aba yaranagiye uretse ko yabanje kugorwa no kubona ibyangombwa.

Uyu mukinnyi ukiri muto w’imyaka 16 usatira anyuze ku mpande, akinira ya Mukura VS yamaze kumvikana na Sport-Club Paderborn izwi nka SC Paderborn yo mu Budage ikina mu cyiciro cya kabiri.

Elie Tatu yabwiye ISIMBI ko aba yaragiye umwaka ushize ariko agorwa no kubanza kubona ibyangombwa.

Ati “ahubwo mba naragiye umwaka ushize ariko hari ibyangombwa ntari mfite ariko ubu narabibonye, isaha n’isaha nagenda.”

Avuga ko ataramenya igihe azagendera kuko bategereje ko iyi kipe ibabwira igihe azagendera, gusa ngo umwaka utaha w’imikino azaba ayikinira.

Ati “ntabwo ndemenya igihe nzagendera, dutegereje ko ikipe itubwira ariko ibindi byose biri mu buryo. Urumva n’ubundi ntabwo nagenda ngo mpite nkina kuko bari muri shampiyona hagati, umwaka utaha bwo nzaba nyikinira.”

Iradukunda Elie Tatou avuga ko yabonye iyi kipe abifashijwemo n’umujyanama we, Tuyisenge Aimable ari na we uvugana na yo umunsi ku munsi.

Iradukunda Elie Tatou, ni umukinnyi wakuriye mu bato ba Mukura VS, mbere y’uko umwaka w’imikino 2022-23 utangira akaba yarazamuwe mu ikipe nkuru akaba yakinaga umwaka we wa mbere mu cyiciro cya mbere.

Elie Tatou yavuze ko isaha n’isaha azerekeza mu Budage
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top