Siporo

Iranzi Jean Claude asinyiye ikipe yo mu Misiri

Iranzi Jean Claude asinyiye ikipe yo mu Misiri

Rutahizamu w’ikipe ya Rayon Sports wari mu igeragezwa mu Misiri, Iranzi Jean Claude yararitsinze akaba yamaze gutizwa muri Aswan Sporting Club mu gihe kingana n’amezi 6.

Tariki ya 15 Mutarama 2020 ni bwo uyu musore yahagurutse mu Rwanda yerekeje muri iki gihugu mu igeragezwa ry’ibyumweru 2 muri iyi kipe ikina mu cyiciro cya mbere.

Uyu musore byari bitaganyijwe ko nyuma y’igeragezwa agomba kugaruka mu Rwanda tariki ya 30 Mutarama 2020.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri ni bwo inkuru yamenyekanye ko uyu musore yamaze gusinya amasezerano y’amezi 6 nk’intizanyo ya Aswan Sporting Club yo mu Misiri.

Iyi kipe ikaba ikina mu cyiciro cya mbere mu gihugu cya Misiri. Iranzi Jean Claude akaba yemereye ISIMBI ko byose byarangiye yamaze gutizwa iyi kipe.

Amakuru avuga ko uyu musore yatijwe muri iyi kipe kugera muri Kanama 2020, nyuma ibaye ikimukeneye bazavugana ibe yamugura.

Aswan Sporting Club iri ku mwanya wa 16 n’amanota 12 inganya na El Geish ya Muhire Kevin, ni mu gihe urutonde ruyobowe na Al Ahly n’amanota 36

Iranzi Jean Claude yinjiye muri Rayon Sports mu mpeshyi y’umwaka ushize nyuma yo gutandukana na APR FC yari imaze kumwirukana.

Iranzi yamaze gusinya amezi 6 nk'intizanyo ya Rayon Sports muri Aswan SC
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Placide
    Ku wa 28-01-2020

    Andika Igitekerezo Hano

IZASOMWE CYANE

To Top