Siporo

Isezerano Niyigena Clement yahaye abakunzi ba APR FC

Isezerano Niyigena Clement yahaye abakunzi ba APR FC

Myugariro wa APR FC, Niyigena Clement yasezeranyije abakunzi b’iyi kipe ko bagiye gukora ibishoboka byose bakazitwara neza mu mikino Nyafurika ya CAF Champions League.

Ni nyuma y’uko bavuye muri CECAFA Kagame Cup basoreje ku mwanya wa kabiri batsinzwe na Red Arrows yo muri Zambia ku mukino wa nyuma.

Nyuma y’uko CECAFA irangiye bakaba baragarutse mu Rwanda aho uyu munsi basubukura imyitozo bitegura amarushanwa Nyafurika na shampiyona byose bazakina mu kwezi gutaha.

Niyigena Clement akaba yabwiye abakunzi b’iyi kipe bagiye gukora cyane n’abatoza bakore akazi ka bo ku buryo bazitwara neza mu marushanwa bagiye gukina.

Ati "Icyo nabwira abakunzi ba APR FC, bitewe n’imikino turimo kwitegura, icyo tugomba gukora ni ukwitegura, umutoza agakora ibyo agomba gukora akadufasha ku bw’imyitozo aba yaguhaye natwe abakinnyi tugakoresha imbaraga zacu kuko niko kazi kacu dufite, nta handi dukura rero tugomba gukora ibishoboka byose ngo tube twatanga umusaruro mwiza mu mikino tugiye kujyamo."

Mbere yo gutangira shampiyona ndetse n’imikino Nyafurika ya CAF Champions League bazakina na Azam FC tariki ya 16 Kanama 2024, APR FC tariki ya 3 Kanama 2024 izakina na Simba SC umukino wa gicuti kuri Simba Day, tariki ya 11 Kanama 2024 bazakina na Police FC muri Super Cup.

Niyigena Clement yabwiye abakunzi b'iyi kipe ko bazakora ibishoboka babashimishe
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Tuyisabe Jean Damascene
    Ku wa 28-07-2024

    Murakoze rwose dukunda ikipe yacu Nyamukandagira mukibuga APR FC nkuko Niyigena Clemant yabivuze rwose dukeneye ibikombe ndetse tikishima

  • Nsanzimana joel
    Ku wa 25-07-2024

    NifUza ko rayon ya kongera ikaba reyo ikopeta kuruhando mpuzamahanga

IZASOMWE CYANE

To Top