Siporo

Ishusho ya Gor Mahia mu maso y’umutoza wa APR FC bazahura muri CAF Champions League

Ishusho ya Gor Mahia mu maso y’umutoza wa APR FC bazahura muri CAF Champions League

Adil Erradi Mohammed umutoza mukuru w’ikipe ya APR FC, avuga ko Gor Mahia nk’ikipe bazahura muri CAF Champions League bayizi nk’ikipe y’amateka dore ko bamwe mu bakinnyi bakomeye b’u Rwanda rwagize bayinyuzemo, gusa ngo nta makuru menshi ubu bayifiteho ari byo bizatuma bazakina bayubaha.

Traiki ya 9 Ugushyingo 2020 ni bwo habaye tombora y’uko amakipe azahura mu ijonjora ry’ibanze ry’imikino nyafurika ya CAF Champions League, APR FC izahagararira u Rwanda itombora Gor Mahia yo muri Kenya.

Ku munsi w’ejo amaze gutsinda Sunrise FC ibitego 2-1, mu mukino wa gishuti, umutoza Adil Erradi Mohammed wa APR FC, yavuze ko Gor Mahia bayizi nk’ikipe ikomeye muri aka karere ndetse yanyuzemo abakinnyi b’abanyarwanda.

Ati“ Yego, Gor Mahia turayizi ni ikipe nkuru mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba ndetse bamwe mu bakinnyi beza mu Rwanda bazamukiye muri iyi kipe. Ni ikipe yagiye yitwara neza ku ruhando Nyafurika, ni ikipe ifite ubunararibonye ariko aka kanya nta makuru menshi tuyifiteho kuko na bo bari mu gihe kitabemerera gukina.”

Yakomeje avuga ko byaka kanya amakuru bayifiteho adahagije ari make ari byo bituma bazakina nayo bayubashye kuko nta byinshi bayiziho.

Ati“amakuru make dufite ntabwo afatika neza gusa tuzagerageza gukina twubaha uwo duhanganye kandi tuzagerageza kubyaza umusaruro amahirwe yacu 100%. Ni umukino uzitwara neza azatsinda agakomeza. Ni ibyo.”

Gor Mahia izakina na APR FC mu myaka yatambutse yanyuzemo abakinnyi b’abanyarwanda nka Meddie Kagere, Jacques Tuyisenge(ubu ari muri APR FC), Abouba Sibomana na Mugiraneza Jean Baptiste Migi.

Umukino ubanza wa APR FC na Gor Mahia uzaba hagati ya tariki 27 na 29 Ugushyingo i Kigali, ni mu gihe uwo kwishyura uzabera Kenya uzaba hagati ya tariki 4 na 6 Ukuboza 2020.

Adil ngi ubu nta makuru ahagije afite kuri Gor Mahia
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Habonimana jeanpaul
    Ku wa 14-11-2020

    Nfabyishimiye kbs ku ba amavubi Yi twaye neza

  • iradukunda placide
    Ku wa 13-11-2020

    mukomerezaho tuzabikora ndumukunz wa apr guturuka rushaki gitega karambo murakoze

  • iradukunda placide
    Ku wa 13-11-2020

    mukomerezaho tuzabikora ndumukunz wa apr guturuka rushaki gitega karambo murakoze

  • iradukunda placide
    Ku wa 13-11-2020

    mukomerezaho tuzabikora ndumukunz wa apr guturuka rushaki gitega karambo murakoze

  • iradukunda placide
    Ku wa 13-11-2020

    mukomerezaho tuzabikora ndumukunz wa apr guturuka rushaki gitega karambo murakoze

  • iradukunda placide
    Ku wa 13-11-2020

    mukomerezaho tuzabikora ndumukunz wa apr guturuka rushaki gitega karambo murakoze

IZASOMWE CYANE

To Top