Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru ba Siporo mu Rwanda ryatoye Komite nshya
Butoyi Jean yongeye gutorerwa kuyobora Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru ba Siporo mu Rwanda (AJSPOR) mu gihe cy’imyaka 4 iri imbere.
Ni mu matora yabaye ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 26 Ugushyingo 2023 abera muri Hilltop Hotel.
Butoyi Jean usanzwe ari umunyamakuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’itangazamakuru (RBA), akaba n’umwe mu bafite ubanaribonye mu itangazamakuru by’umwihariko rya Siporo, yongeye kugirirwa icyizere n’Abanyamuryango ba AJSPOR bamutorera gukomeza kubayobora cyane ko ari na we wari perezida wa Komite icyuye igihe.
Butoyi Jean yavuze ko muri manda ishize bagowe cyane n’icyorezo cya COVID-19 cyatumye batagera ku nshingano bari biyemeye gusa kuri iyi manda basezeranyije abanyamuryango gukora cyane bakazamura umuryango, gushakira abanyamuryango amahugurwa kugira ngo bongere ubumenyi mu rwego rwo gukomera ku mahame agenga itangazamakuru n’ibindi.
Visi perezida watowe ni Hitimana Claude usanzwe ukorera Radio&TV10 wasimbuye Imfurayacu Jean Luc wa B&B FM utarifuje kongera kwiyamamaza.
Umunyamabanga yabaye Bigirimana Augustin wa Rayol FM na Isibo TV akaba yasimbuye Dukuzimana Jean de Dieu wari umaze iminsi yareguye kuri izi nshingano.
Umubitsi yakomeje kuba Imanishimwe Samuel wa Kigali Today, akaba yari asanzwe muri Komite icyuye igihe.
Komite Ngenzuzi ikaba igizwe n’abantu babiri, Bugingo Fidele na Mukeshimana Assumpta. Batatu bagize Komite Nkemurampaka ni Rwanyange Anthere, Nsengumuremyi Ephrem na Mukeshimana Samirah.
Ibitekerezo
NKEZABAHIZI JEAN BAPTISTE
Ku wa 28-11-2023Igitigiri cabagore Kiri hasi
Blaise HAZAKORIMANA
Ku wa 28-11-2023Twishimiye komite nshya
Kanyamahanga
Ku wa 27-11-2023Mutugeza amakuru meza
Kanyamahanga
Ku wa 27-11-2023Mutugeza amakuru meza
Kanyamahanga
Ku wa 27-11-2023Mutugeza amakuru meza