Siporo

Ismaël Mwanafunzi yakoze ubukwe na Mahoro Claudine

Ismaël Mwanafunzi yakoze ubukwe na Mahoro Claudine

Umunyamakuru Ismaël yakoze ubukwe na Mahoro Claudine, inshuti, abavandimwe n’imiryango babiha umugisha.

Ni ubukwe bwabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 1 Nyakanga 2023 aho bwabanjirijwe n’umuhango wo gusaba no gukwa.

Uyu muhango wabaye mu gitondo ubera Musée Ethnographique y’i Huye ni mu gihe imbere y’Imana basezeraniye muri Chatedrale ya Butare. Abatumiwe barakirirwa Musée Ethnographique y’i Huye.

Bakoze ubukwe nyuma y’uko tariki ya 24 Kamena 2023 basezeranye imbere y’amategeko mu murenge wa Gacurabwenge mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amagepfo.

Mahoro Claudine yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye nka Isango Star na Radio TV10 mbere yo gusa n’usohoka mu byitangazamakuru.

Ismaël Mwanafunzi akunzwe cyane mu byegeranyo, ubu akora ikiganiro "Waruziko" cya Radio Rwanda.

Mwanafunzi yakoze ubukwe na Mahoro Claudine
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Fabrice
    Ku wa 3-07-2023

    Byari byiza wabona abikozeho icyegeranyo

  • Fabrice
    Ku wa 3-07-2023

    Byari byiza wabona abikozeho icyegeranyo

IZASOMWE CYANE

To Top