Siporo

Isoko ry’abakinnyi mu Rwanda ryaraye rifunzwe risize amakipe yiyubatse ate? Abagera kuri 23 basabiwe kwinjira

Isoko ry’abakinnyi mu Rwanda ryaraye rifunzwe risize amakipe yiyubatse ate? Abagera kuri 23 basabiwe kwinjira

Mu ijoro ryakeye nibwo isoko ry’igura ry’abakinnyi rito mu Rwanda ryafunze, amakipe yiyubatse mu buryo butandukanye aho abakinnyi bagera kuri 23 basabiwe kwinjira bakazafasha amakipe yabo muri shampiyona izatangira mu kwezi gutaha.

Bitewe n’icyorezo cya Coronavirus cyatumye imikino mu Rwanda ihagarara ndetse na shampiyona ntitangirire igihe, nyuma yo kumenya igihe izabera, FIFA yafunguye isoko ku Rwanda maze amakipe yemererwa kongeramo abakinnyi.

Shampiyona izatangira ku wa Gatandatu tariki ya 1 Gicurasi izasozwe tariki ya 29 Kamena nk’uko ingengabihe yayo ibivuga.

Isoko ry’igura ry’abakinnyi ryafunguwe tariki ya 15 Mata rikaba ryaraye rifunzwe tariki ya 29 Mata saa sita z’ijoro.

Mu makuru ISIMBI.RW yakusanyije yagarageje ko mu makipe 16 akina icyiro cya mbere mu Rwanda, amakipe 4 gusa atari yo yongeyemo abakinnyi.

Ayo makipe ni APR FC, Police FC, Marines FC na AS Muhanga ariko yo yaguze Uwimana Cyprien wahoze akinira Espoir FC ariko basanga urutonde rw’iyi kipe muri FERWAFA rwaruzuye(abakinnyi 30), gusa afite amasezerano y’iyi kipe azayikinira na nyuma y’uyu mwaka w’imikino.

Uko amakipe yiyubatse

Rayon Sports

Ikipe ya Rayon Sports, ikipe ifite abafana benshi mu gihugu inakunzwe hanze yacyo, ni imwe mu makipe yabyaje umusaruro ibi byumweru bibiri aho yongeyemo amaraso mashya.

Yaguze umunyarwanda ukina mu kibuga hagati usatira wakinaga muri Saham Club muri Oman, Muhire Kevin na Héritier Luvumbu ukomoka muri DR Congo.

Uretse aba bakinnyi havuzwe na Junior Bayanho-Aubyang ukomoka muri Gabon ariko n’ubwo yaje mu Rwanda akagirana ibiganiro n’iyi kipe ntiyigeze imwerekana nk’umukinnyi wayo.

AS Kigali

Iyi kipe y’abanyamujyi yongeyemo abakinnyi batanu bakiri bato bavuye muri Vision FC ari bo; Kwitonda Ally, Muyombo Osmu, Nkurunziza Seth, Gakuru Matata naHakizimana Zouberi

Gasogi United

Gasogi United y’umuherwe Kakooza Nkuriza Charles (KNC), ibi byumweru byamufashije kongeramo abakinnyi babiri bakomoka muri Brazil, Diego Dos Santos ukina inyuma ya rutahizamu na rutahizamu Diogo Da Souza.

Kiyovu Sports

Urucaca nk’uko abakunzi bayo bakunze kuyita, ku ikubitiro yongeyemo Ishimwe Kevin wayijsmo muri Mutarama atijwe na APR FC ariko ubu bakaba baramaze kumwegukana ari umukinnyi wabo atakiri intizanyo, bongeyemo kandi n’umwana w’imyaka 17 wakuriye mu irerero ryabo witwa Rwagasore Sharifu.

Bugesera FC

Ikipe y’akarere ka Bugesera yongeyemo abakinnyi babiri, myugariro batijwe na Police FC, Mukengere Christian na Cedric wavuye muri Aspor

Sunrise FC

Ikipe ibarizwa mu Ntara y’Iburasirazuba mu karere ka Nyagatare yongeyemo umusore wakiniye amakipe arimo AS Kigali, Jean Paul Niyonzima bakunze kwita Robinho.

Mukura VS

Ikipe yo mu karere ka Huye yambara umukara n’umuhondo yaguze abakinnyi babiri, rutahizamu William Opoku Mensah ukomoka muri Ghana na Tagimbima Hatal Daniel ukomoka muri DR Congo.

Musanze FC

Yasabiye ibyangombwa Nduwayezu Jean Paul bakunze kwita Chouchou wari usanzwe muri iyi kipe. Ashobora kunyura ku ruhande rw’ibumoso asatira cyangwa agakina mu kibuga hagati asatira(8)

Etincelles FC

Ikipe yo mu karere ka Rubavu, ikaba imwe mu makipe bigorana kubona amakuru yayo, yaguze abakinnyi 3 barimo Manzi Sincere wakiniye amakipe nka Police FC na Sunrise FC, abakinnyi bakomoka muri DR Congo, Vibro Metha unyura ku mpande asatira na Osobwa Olivier ukina mu kibuga hagati.

Espoir FC

Ni ikipe ibarizwa mu karere ka Rusizi, yongeyemo umukinnyi umwe ukina mu mutima w’ubwugarizi wavuye muri Marines FC, Karema Eric

Gorilla FC

Ni umwaka wayo wa mbere mu cyiciro cya mbere, ikipe y’umuherwe Mudaheranwa Hadji yongeyemo abakinnyi batatu; Gihozo Basir(Interforce), Uwimana Emmanuel (Intare FC) na Muhawenimana Emmanuel ( Aspor), iyi kipe ariko bivugwa ko hari na rutahizamu ukomoka muri Nigeria yazanye.

Rutsiro FC

Iyi kipe nayo yazamutse mu cyiciro cya mbere umwaka ushize, yaguze umukinnyi umwe ukomoka muri Ghana ukina mu kibuga hagati witwa Kamal.

Undi mukinnyi ni Ndarusanze Jean Claude, rutahizamu w’umurundi wanakiniye AS Kigali ariko we yajemo umwaka ushize mbere y’uko shampiyona yatangiye mu Kuboza 2020 ihagarikwa, benshi bakaba bakeka ko yajemo muri ibi byumweru bibiri bishize ariko sibyo.

Héritier Luvummbu, ukomoka muri DR Congo, amaraso mashya muri Rayon Sports
Muhire Kevin yamaze gusinyira Rayon Sports
Diogo Da Souza(ibumoso) na Diego Dos Santos (iburyo), abanya-Brazil baje muri Gasogi United
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top