Siporo

Iyi mayibobo ntimpa umupira – Kylian Mbappe yemeje amagambo yavuze kuri Neymar

Iyi mayibobo ntimpa umupira – Kylian Mbappe yemeje amagambo yavuze kuri Neymar

Umufaransa watakira Paris Saint Germain, Kylian Mbappe yemeje ko yise Neymar inzererezi kubera kwanga kumuha umupira mu kibuga, ariko ngo yamusabye imbabazi bariyunze.

Uyu rutahizamu yumviswe avuga ngo “iyi mayibobo ntimpa umupira”, hari nyuma y’uko asimbuwe ku mukino batsinzemo 2-0 Montpellier wabaye tariki ya 25 Nzeri.

Uyu musore w’imyaka 22 ubwo yari asimbuwe, camera zamufashe arimo yitotombera imyitwarire ya Neymar mu kibuga aho yavugaga ko yamwimye imipira, akaba yarimo abwira mugenzi we, Idrissa Gueye.

Mbappe akaba yemereye ikinyamakuru L’Equipe ko ayo magambo yayavuze ariko ari ibisanzwe muri ruhago.

Ati “Yego, yego, narabivuze. Ibyo ni ibintu bibaho buri gihe muri ruhago, nyuma yo kubona intera byafashe, narabimuganirije, birakemuka.”

Yakomeje agira ati “twabwiranye amagambo nk’ariya mu minsi yashize, ndetse tuzakomeza no kubikora ariko nta rundi rwango rwabaho. Nta wundi mutima mubi kuko ni umukinnyi nubaha, nishimira uwo ari we.”

Kuva Lionel Messi yaza muri Paris Saint Germain, amakuru avuga ko ari bwo Neymar yatangiye kutumvikana na Mbappe bitewe n’umubano we na Messi, bikaba byiyongera ku kuba Mbappe yaravuze ko atifuza kuguma muri iyi kipe.

Mbappe yemeje ko yise Neymar mayibobo
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Mrtolight nickgi
    Ku wa 8-10-2021

    Yego mbappe aradhoboye kandi nantimamvu yokwirirwa atigihe I Paris kuko harikipe zimyifuza kd zizamuzamurirurwego

  • Mrtolight nickgi
    Ku wa 8-10-2021

    Yego mbappe aradhoboye kandi nantimamvu yokwirirwa atigihe I Paris kuko harikipe zimyifuza kd zizamuzamurirurwego

IZASOMWE CYANE

To Top