Siporo

Izitwe Paul Kagame Stadium! Bimwe mu byifuzo by’abakunzi ba siporo kuri Stade Amahoro nimara kuzura

Izitwe Paul Kagame Stadium! Bimwe mu byifuzo by’abakunzi ba siporo kuri Stade Amahoro nimara kuzura

Mu gihe imirimo yo kuvugurura Stade Amahoro irimbanyije, bamwe barifuza ko yanahindurirwa izina ikitirirwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame kubera ibikorwa by’indashyikirwa amaze gukorera u Rwanda.

Byitezwe ko iyi Stade izuzura mu mwaka utaha muri Gicurasi, mu minsi ishize Minisiteri ya Siporo yashyize hanze itangazo risaba abantu bafite impano gukora ikirango gishya cya Stade Amahoro gisimbura igisanzwe uzatsinda akazahembwa miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Niyonkuru Zephanie yavuze ko bishoboka cyane ko n’izina ryazahinduka.

Ati “izina ni ririya ariko ibintu by’inzu z’imikino cyangwa imyidagaduro, buriya ushobora kugira izina ariko iyo bibaye ngombwa ushobora no kurihindura si igitangaza, uko biriya bikorwaremezo bikora ushobora no kujya mu masezerano ukaba wagira icyo twita ’naming rights’ cyangwa ukaba wagira irindi zina."

Ikinyamakuru ISIMBI kifuje kumenya bimwe mu bitekerezo byo abantu babitekerezaho kuba iri zina ryahinduka n’uko bumva iyi stade yakwitwa.

Benshi bagiye bavuga ko iyi Stade yakwitirirwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame mu rwego rwo kumuha icyubahiro ndetse no kuzirikana ibyiza by’indashyikirwa yakoreye Abanyarwanda.

Hari n’abandi bavuze ko nta kiruta amahoro bityo ko bumva yagumya yitwa ‘Amahoro National Stadium’.

Uwitwa Official_Nkarabenkoremo yagize ati “YITWE #KAGAME ARÉNA”

Rutagengwaaimable2 “P.K Stadium Cg Paul Kagame Stadium”

The_updates2023 “Amahoro Complex stadium”
Emmy_musenga “Ubumwe National Stadium or FRED RWIGEMA National Stadium”

Niyorembooliver “Kagame Stadium 🔥🔥🔥❤️❤️❤️❤️”

David_official_006 “Kagame Stadium”

Benko2456 “Kagame national stadium.”

T_raww.s “KAGAME PEACE STADIUM”

Salkin_zggy “ku bwanjye numvaga bikwiriye kwibuka abakinnyi b’abanyarwanda ku bw’ibyo bakoze wenda ikitirirwa nka JIMMY GATETE or undi mu legend babonako abikwiriye”

Gisamanzindahiro “Do or die Kagame national stadium”

Shyakayullic “P.K Stadium”

Sirpeter14 “Amahoro numva ryagumaho kuko nta kiruta amahoro”

Baziyekarealexis7 “Paul Kagame stadium Kigali”

Eddyteekat_comedian “None se ni gute Pele afite stade yamwitiriwe nta kintu yakoreye abanyarwanda muri rusange bayite Kagame stadium”

Kabera.ntwali “Wowe ubona mubuzima ariki kiruta amahoro”

Hitgratien “Amahoro Stadium. Amahoro ntakabure i Rwanda”

Musanganireemma “Paul Kagame Amahoro Stadium”

Sentore__valens250 “01/10 or Gisa fred Rwigema stadium”

Bilali_scott “oya bigume gucyo Amahoro”

Stade Amahoro irimo kuvugururwa
Benshi barasaba ko Perezida Kagame yakwitirirwa iyi Stade
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Oreste zebby
    Ku wa 31-10-2023

    Ku isi ducyeneye Amahoro, ntakiruta Amahoro. Kuyita Amahoro Stadium nibyiza kuko ntacyo bitwaye pe

  • Oreste zebby
    Ku wa 31-10-2023

    Ku isi ducyeneye Amahoro, ntakiruta Amahoro. Kuyita Amahoro Stadium nibyiza kuko ntacyo bitwaye pe

  • Gajuve
    Ku wa 29-04-2023

    Ahubwo yakomezanya izina ryayo nkibisanzwe Amahoro nayo nimeza,noneho kuberako tugikeneye andi masitade hakubakwa Indi yitirirwa H.E wacu ,byaba ari sawa

  • NGOGA
    Ku wa 19-04-2023

    KAGAME PEACE MAKER STADIUM

  • E
    Ku wa 19-04-2023

    Rwigema stadium

IZASOMWE CYANE

To Top