Siporo

Jacques Tuyisenge ashobora kudakina umukino wa Gor Mahia! Byinshi ku mvune ye

Jacques Tuyisenge ashobora kudakina umukino wa Gor Mahia! Byinshi ku mvune ye

Nyuma yo kuva mu kibuga ku mukino w’u Rwanda rwanganyijemo na Cape Verde kubera imvune, rutahizamu Jacques Tuyisenge ashobora kudakina umukino w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League ikipe ye ya APR FC izakiramo Gor Mahia mu mpera z’icyumweru gitaha.

Amavubi yari yakiriye Cape Verde ku wa Kabiri w’iki cyumweru tariki ya 17 Ugushyingo 2020. Ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 56 Jacques Tuyisenge yasohotse mu kibuga kubera gutonekara kw’imvune ye yo mu ivi ahita asimburwa na Sugira Ernest.

Iyi mvune yo mu ivi yatumye ava mu kibuga, n’ubundi yari yagiye gukina uyu mukino bizwi ko atameze neza 100% kuko n’imyitozo imwe n’imwe mbere yo kujya muri Cape Verde ntabwo yigeze ayikora kubera ububabare bwo mu ivi ry’ibumoso.

Iyi mvune yo mu ivi ikaba atari nshya kuri we kuko ayimaranye igihe kinini. Nyuma yo kuyitoneka amakuru ISIMBI yamenye ni uko ashobora kudakina umukino wa Gor Mahia bitewe n’iyi mvune yongeye gutoneka.

Nta gihindutse biteganyijwe ko uyu munsi ari buze kunyura mu cyuma kugira ngo barebe uko imvune ye imeze ndetse n’icyo bagomba kumukorera.

Nyuma yo kuva mu ikipe y’igihugu akaba yarahise ajya mu mwiherero na bagenzi be i Shyorongi kugira ngo akomeze akurikiranwe n’abaganga.

APR FC izakira Gor Mahia mu ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League hagati ya 27 na 29 Ugushyingo, ni mu gihe umukino wo kwishyura uzaba hagati ya 4 na 6 Ukuboza 2020.

Jacques Tuyisenge imvune yakuye mu ikipe y'igihugu ishobora gutuma adakina umukino wa Gor Mahia na APR FC
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top