Siporo

Jacques Tuyisenge yahaye ihumure abakunzi ba APR FC, ikintu akumbuye

Jacques Tuyisenge yahaye ihumure abakunzi ba APR FC, ikintu akumbuye

Rutahizamu wa APR FC akaba na kapiteni wayo, Jacques Tuyisenge yahumurije abakunzi b’iyi kipe ababwira ko nyuma y’imvune yagize ubu yizeye ko shampiyona nisubukurwa azatangira gukina kuko yumva ameze neza.

Jacques Tuyisenge yagize imvune tariki 16 Ukwakira 2021 ubwo ikipe ya APR FC yakinaga umukino ubanza wa CAF Champions League na Etoile du Sahel umukino wabereye i Kigali.

Kuva icyo gihe ntaragaruka mu kibuga ngo akinire APR FC umukino uwo ari wo wose cyane ko n’aho shampiyona ya 2021-22 igeze ku munsi wa 11 atarayikinira umukino n’umwe.

Aganira n’urubuga rw’iyi kipe, yavuze ko ubu ameze neza ku buryo shampiyona nigaruka yiteguye kuzayikina.

Ati” Nibyo koko maze igihe kinini ntagaragara mu kibuga kubera imvune, ariko ubu ndakeka ko nidutangira gukina nzatangira gukina kuko ubu nka 95% meze neza”

Jacques Tuyisenge kandi yakomeje avuga ko akumbuye gukina cyane kuko umupira w’amaguru ari bwo buzima bwe, gusa ngo imvune yari yagize ntacyo yamwemereraga gukora.

Ati” Umupira w’amaguru ni ubuzima bwanjye, rero niyo maze umunsi umwe ntakoze ku mupira mba numva ntameze neza, ni uko imvune nari nagize itanyemereraga kugira icyo nkora na kimwe ariko iyo mba mbasha kugira icyo nkora byari kugorana ko mara iki gihe cyose nta kina”

Yavuze ko shampiyona y’uyu mwaka ari shampiyona ikomeye kandi irimo ihanga kuko buri kipe yiyubatse kandi neza.

Jacques Tuyisenge amaze amezi hafi 3 mu mvune
Ahamya ko shampiyona nisubukurwa na we azaba ari mu kibuga ameze neza
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top