Siporo

Jacques Tuyisenge yasohotse mu mwiherero w’Amavubi

Jacques Tuyisenge yasohotse mu mwiherero w’Amavubi

Rutahizamu w’ikipe ya APR FC na Mavubi, Jacques Tuyisenge yasohotse mu mwiherero w’ikipe y’igihugu Amavubi, ni nyuma yo guhabwa uruhushya rwo kujya kwitegura ubukwe afite kuri uyu wa Gatandatu.

Jacques Tuyisenge ari mu bakinnyi 39 umutoza Mashami Vincent yahamagaye mu kwitegura imikino ibiri yo mu itsinda E mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi Amavubi azakinamo na Mali tariki ya 1 Nzeri na Kenya tariki ya 5 Nzeri.

Uyu rutahizamu urimo witegura ubukwe na Musiime Recheal (Jordin) buzaba ku munsi w’ejo, akaba yasohotse mu mwiherero.

Uyu munsi hakaba habaye umuhango wo gusaba no gukwa, ejo nibwo bazasezerana imbere y’Imana, bikazabera i Gisenyi mu Ntara y’Uburengerazuba.

Ku munsi w’ejo hashize ku wa Kane tariki ya 19 Kanama 2021 saa munani z’amanywa nibwo uyu rutahizamu yasohotse mu mwiherero agiye kwitegura ubukwe bwe biteganyijwe ko buzaba ejo ku wa Gatandatu tariki ya 21 Kanama 2021.

Tariki ya 18 Gashyantare 2021, Jacques Tuyisenge na Jordon bari basezeranye imbere y’amategeko, ndetse ubukwe bwabo buba bwarabaye muri Gashyantare ariko kubera icyorezo cya Coronavirus leta yahise ihagarika ubukwe ntibwaba.

Jacques Tuyisenge yamaze guhabwa uruhushya rwo kujya kwitegura ubukwe afite mu mpera z'iki cyumweru
Jacques Tuyisenge ejo azakora ubukwe
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top