Siporo

Junior Giti yahishuye ikipe afana mu Rwanda, impamvu atatekereje gukina ruhago, abakinnyi b’ibihe byose kuri we

Junior Giti yahishuye ikipe afana mu Rwanda, impamvu atatekereje gukina ruhago, abakinnyi b’ibihe byose kuri we

Bugingo Bony uzwi nka Junior Giti mu gasobanuye, yavuze ko adakunze cyane gukurikirana ibintu bya ruhago ariko iyo byabaye ngombwa abikurikirana ndetse akaba ari umufana ukomeye w’ikipe y’igihugu Amavubi.

Junior Giti ni umwe mu basabunuzi ba filime(bazikura mu ndimi z’amahanga bazishyira mu Kinyarwanda) bakomeye mu Rwanda ndetse banakunzwe na benshi.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI.RW kibanze ku mwanya we ajya aha umupira w’amaguru na siporo muri siporo, yavuze ko ruhago ayikurikirana iyo bibaye ngombwa.

Ati“simbikurikirana cyane ariko rimwe na rimwe ndabikurkirana iyo byasyushye, iyo byavuzwe cyane ndabimenya kuko ndayikunda n’ubwo ntabibonera umwanya.”

Yakomeje avuga ko mu Rwanda ikipe afana ari ikipe y’igihugu gusa Amavubi, ni mu gihe hanze yifanira Lionel Messi.

Ati“Mfana Amavubi, ikipe rwose mu Rwanda mfana ni Amavubi. Hanze nta kipe mfana pe, mfana Messi(Lionel).”

Mu bwana bwe ngo ntabwo yigeze agira indoto zo kuba yakina umupira kuko yabonaga nta mafaranga abamo, gusa ngo iyo awukina yari kuba umunyezamu.

Ati“Oya, ntazo nagize kuko nabonaga nta mafaranga bafite. Iyo nkina nari gukina nko mu izamu kuko mfite ibiganza n’ibirenge bibini, rero umupira ntiwancika.”

Ku kijyanye n’umukinnyi w’ibihe byose kuri we, abona byagorana kuko ikipe itsinda iyo buri mukinnyi yitwaye neza ku mwanya we.

Umukinnyi w’ibihe byose rero, tugiye mu bakinnyi bo ha mbere bitewe n’amazina twumvaga, ngiye ku mwanya wa Olivier Karekezi yari mwiza yawukinaga neza, ugiye kwa Muhamud Mossi yakinaga neza, Jimmy Gatete yakinaga neza ku mwanya we, kuvuga ngo ibihe byose ntabwo abakinnyi bose ari abataka, hari ukina imbere akahakina neza, hari ukina inyuma akahakina neza, rero igihe Amavubi yatsinze umukinnyi uri kumwe na yo aba ari uw’ibihe byose.”

Mu bakinnyi bakina kuri ubu, yavuze ko abakinnyi barimo Kimenyi Yves, Hakizimana Muhadjiri n’abandi ari abakinnyi bahagaze neza kandi bazagira byinshi bafasha ikipe y’igihugu.

Akurikije ikipe y’igihugu ihari kuri ubu, kuko abakinnyi bayikinira bafite impano yizera ko mu minsi iri imbere u Rwanda ruzasubira mu gikombe cy’Afurika ruherukamo muri 2004.

Junior Giti ngo ni umufana ukomeye w'Amavubi
Karekezi Olivier mu bihe yakinnye neza
Jimmy Gatete ni umwe mu bakinnyi beza Isi yagize
Kimenyi Yves ni umwe mu bakinnyi barimo kuzamuka neza
Muhadjiri ngo na we ni umwe mu bakinnyi bameze neza
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Lucas
    Ku wa 12-03-2021

    Junior turamwemera cyane

IZASOMWE CYANE

To Top