Siporo

Kagere Meddie akomeje kwitwara neza, abakinnyi 5 b’abanyarwanda ntibagaragaye bafasha amakipe ya bo

Kagere Meddie akomeje kwitwara neza, abakinnyi 5 b’abanyarwanda ntibagaragaye bafasha amakipe ya bo

Si zari impera z’icyumweru nziza kuri amwe mu makipe akinamo abanyarwanda hanze yarwo nka Waasland Beveren ya Djihad Bizimana ikomeje kurota amanota 3, ni mu gihe andi makipe yitwaraga neza, Meddie Kagere akomeje kwitwara neza muri shampiyona ya Tanzania.

Abakinnyi b’abanyarwanda bagera kuri 5 barimo Djihad Bizimana, Yannick Mukunzi, Mugiraneza Jean Baptiste Migi, Kevin Monnet Paquet na Rwatubyaye Abdul ntabwo bigeze bafasha amakipe yabo mu mpera z’icyumweru gishize bitewe n’impamvu zitandukanye.

Tugiye kurebera hamwe uko amakipe akinamo abanyarwanda yitwaye

Meddie Kagere (Simba SC – Tanzania)

Ku munsi wo ku wa Gatandatu tariki ya 26 Nzeri 2020, shampiyona ya Tanzania yari yakomeje, Simba SC ya Meddie Kagere yari yakiriye Gwambina inayitsinda ibitego 3-0. Ni umukino Meddie Kagere yakinnye ndetse atsinda igitego cya mbere muri 3 batsinze.

Djihad Bizimana (Waasland Beveren – Belgium)

Ibintu bikomeje kuba bibi kuri iyi kipe ikinamo umunyarwanda, ni nyuma y’uko ku wa Gatandatu batsinzwe umukino wa 6 wikurikiranya muri shampiyona, batsinzwe na Beerschot 3-2. Ni umukino Djihad Bizimana ataragaragaye no muri 18.

Baheruka amanota 3 ku mukino ufungura shampiyona ubwo batsindaga Kortrijk 3-1. Ubu bari ku mwanya wa 17 ubanziriza uwa nyuma n’amanota 3, mu gihe Sporting Charleroi ya mbere ifite 19.

Nirisarike Salomon (Pyunik FC – Armenia)

Nyuma yo gutsindwa na Lori 1-0 mu mukino wa shampiyona ku wa Gatatu w’icyumweru gishize, Pyunik FC umukino wa shampiyona wagombaga kuyihuza na Ararat-Armenia uyu munsi wasubitswe.

Muhire Kevin (El Geish– Egypt)

Ku wa Gatanu El Geish yanganyije na Haras El Hodood 0-0 mu mukino wa shampiyona. Muhire Kevin akaba yarinjiye mu kibuga asimbura ku munota wa 62. Uyu munsi iyi kipe ikaba iri buza kwakira Ismaily.

El Geish iri ku mwanya wa 9 n’amanota 34, urutonde ruyobowe na Al Ahly n’amanota 79.

Rwatubyaye Abdul (Colorado Springs Switchbacks FC – USA)

Ku munsi w’ejo hashize ku Cyumweru, ikipe ya Rwatubyaye ikaba yaranganyije na Real Monarchs 1-1, ni umukino Rwatubyaye atakinnye kubera imvune.

Ubu bari ku mwanya wa 3 n’amanota 12, El Paso Locomotive ya mbere ifite 28.

Yannick Mukunzi (Sandvikens IF – Sweden)

Mu cyiciro cya gatatu muri Sweden, byari byiza cyane kuri Sandvikens IF ya Mukunzi Yannick kuko yatsinze 3-1 Karlslund, ni umukino Yannick atari muri 18 bifashishijwe kuri uwo mukino.

Iyi kipe iri kumwanya wa 6 n’amanota 32, Vasalund ya mbere ifite 50.

Haruna Niyonzima (Yanga – Tanzania)

Ku munsi w’ejo ku Cyumweru, Yanga ya Haruna yatsinze Mtibwa Sugar 1-0. Ni umukino Haruna yabanje ku ntebe y’abasimbura.

Ally Niyonzima (Azam FC – Tanzania)

Ally Niyonzima na Azam FC ku wa Gatandatu bitwaye neza batsindira Tanzania Prisons 1-0. Ni umukino Ally Niyonzima yabanje mu kibuga.

Kevin Monnet-Paquet (St Etienne)

N’ubwo yari muri 18, ruutahizamu Kevin Monnet-Paquet ntiyakandagiye mu kibuga ku wa Gatandatu ubwo ikipe ye yatsindwaga na Rennes 3-0. Iyi kipe ikaba iri ku mwanya wa 4 n’amanota 10, Rennes ya mbere ifite 13.

Mugiraneza Jean Baptiste Migi (KMC- Tanania)

Ku wa Gatanu, KMC yatsinzwe na Kagera Sugar 1-0. Ni umukino Migi atari bukine kuko atarabona ibyangombwa bimwemerera gukorera muri Tanzania.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top